Abatora muri Amerika barazindukira mu matora ejo ku wa kabiri tariki ya 5 Ugushyingo (11) muri uyu mwaka gutora perezida.
Mbere, amatora yari kuba ukwisubiramo kw’amatora yo mu mwaka wa 2020, ariko ibyo byahindutse muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo Perezida w’Amerika Joe Biden yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, agashyigikira Visi Perezida Kamala Harris.
Ikibazo gikomeye ubu ni – ibizava mu matora bizaba bisobanuye ko Amerika igira Perezida wa mbere w’umugore cyangwa ko Donald Trump abona manda ya kabiri?
Mu gihe umunsi w’amatora wegereje, turakomeza gukurikirana ibikubiye mu makusanyabitekerezo ndetse turebe n’ingaruka ibikorwa byo kwiyamamaza bigira ku guhatanira kwinjira mu biro bya perezida w’Amerika (bizwi nka White House).
- Ni nde uri imbere mu makusanyabitekerezo yo mu gihugu?
Harris yakomeje kuba imbere gato ya Trump mu mpuzandengo (cyangwa ‘moyennes’) z’amakusanyabitekerezo yo ku rwego rw’igihugu, kuva yakwinjira mu ihatana mu mpera ya Nyakanga uyu mwaka ndetse akomeje kuba imbere.
Imibare ya vuba aha cyane – ibice byayo byegerejwe umubare w’imbumbe wa hafi cyane – igaragaza ko Kamala Harris afite amanota 48%, mu gihe Donald Trump afite amanota 47%.
Ni imibare iheruka kuvugururwa ku itariki ya 3 y’uku kwezi kw’Ugushyingo yo mu ikusanyabitekerezo ry’urubuga 538 n’igitangazamakuru ABC News.
Harris yarasimbutse mu mibare y’amakusanyabitekerezo mu byumweru bicye bibanza by’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ashyiramo ikinyuranyo cy’amanota hafi ane ku ijana kugera hafi mu mpera ya Kanama (8) uyu mwaka.
Muri rusange, amakusanyabitekerezo yagumye hamwe muri Nzeri (9) no mu ntangiriro y’Ukwakira (10), ariko imibare yayo yaregeranye nko mu byumweru bibiri bishize.
Nubwo amakusanyabitekerezo yo ku rwego rw’igihugu ari uburyo bw’ingirakamaro bwo gufasha mu kumenya ukuntu umukandida akunzwe mu gihugu hose, ntabwo ari uburyo bwiza cyane bwo kumenya ibizava mu matora.
Impamvu ni uko Amerika ikoresha uburyo bw’akanama k’intumwa zitora (electoral college), aho buri Leta ihabwa amajwi runaka angana hafi n’umubare w’abaturage bayo, ayo majwi akaba ari yo azwi nka ‘Electoral Colleges’.
Intumwa 538 zitora ni zo zihatanirwa, rero umukandida acyenera kugeza ku ntumwa 270 kugira ngo atsinde.
Amerika igizwe na leta 50. Ariko kuko nyinshi muri zo hafi buri gihe zitora ishyaka rimwe, mu by’ukuri hari leta nkeya aho abakandida bombi bashobora kugira amahirwe yo gutsindamo.
Izo ni zo leta zivamo gutsinda cyangwa gutsindwa ndetse zizwi nka ‘battleground states’, cyangwa leta ziberamo urugamba, ugenekereje mu Kinyarwanda.
Zinazwi nka leta zitendera (zinagana) zishobora kujya mu ruhande urwo ari rwo rwose (zishobora gutsindirwa n’umukandida uwo ari we wese), cyangwa ‘swing states’ mu Cyongereza.
- Ni nde urimo gutsinda muri leta ziberamo urugamba?
Kuri ubu, kuba imbere muri Leta z’isibaniro (cyangwa z’indyankurye) biri ku mibare mito cyane kuburyo bidashoboka kumenya mu by’ukuri umukandida uri imbere urebeye ku mpuzandengo z’amakusanyabitekerezo.
Amakusanyabitekerezo akorwa hagamijwe gusobanura muri rusange ukuntu abaturage biyumva ku mukandida runaka cyangwa ku kibazo runaka.
Ntabwo akorerwa kumenya ibizava mu matora atandukanyijwe n’ijanisha riri munsi ya rimwe, rero ni ingenzi gukomeza kubizirikana igihe usoma ibi.
Ni n’ingenzi kandi kwibuka ko buri kusanyabitekerezo ryifashishwa mu gukora izi mpuzandengo z’amakusanyabitekerezo, rifite ikigero cyo kwibeshya cyangwa gukora ikosa (ibizwi nka ‘margin of error’ cyangwa ‘marge d’erreur’) kiri hagati y’amanota atatu n’ane ku ijana, rero umukandida umwe muri aba bombi ashobora kuba arimo kwitwara neza cyangwa nabi kurusha ibyo iyi mibare yumvikanisha.
Iyo witegereje uko ibintu byagiye bihinduka kuva Harris yakwinjira mu ihatana, rwose bigaragaza impinduka runaka hagati ya za leta.
Muri leta ya Arizona, Georgia, Nevada na North Carolina, mu nshuro nkeya kuba imbere byagiye biba ku mukandida umwe ubundi bikajya ku wundi guhera mu ntangiriro ya Kanama, ariko kuri ubu Trump ari imbere ho gato muri izo leta zose.
Mu zindi leta eshatu – Michigan, Pennsylvania na Wisconsin – Harris yari ari imbere guhera mu ntangiriro ya Kanama, rimwe na rimwe akaba ari imbere ho amanota abiri cyangwa atatu, ariko ubu amakusanyabitekerezo yaregeranye cyane ndetse Trump ari imbere ho gato cyane muri Pennsylvania.
Izo leta uko ari eshatu zahoze ari indiri y’abatora abademokarate (barangwa n’ibara ry’ubururu) mbere yuko Trump azihindura zikaba umutuku (ni ukuvuga ibara riranga abarepubulikani) mu rugendo rwe rwerekeza ku gutsinda amatora ya perezida yo mu 2016.
Biden yarazisubije (zisubira kuba ubururu, mu gutora umudemokarate) mu mwaka wa 2020 ndetse, niba Harris na we ashoboye kubikora uyu mwaka, azaba ari mu nzira yo gutsinda aya matora.
Mu kimenyetso cyerekana ukuntu ihatana ryahindutse kuva Harris abaye ushobora kuba umukandida w’abademokarate (mbere yuko aba umukandida nyirizina), ku munsi Joe Biden yavuye mu bikorwa byo kwiyamamaza yari ari inyuma ya Trump ho amanota hafi 5% muri rusange muri izi leta zirindwi z’isibaniro.
Muri Pennsylvania, Biden yari ari inyuma ho amanota hafi 4.5% ubwo yavaga mu ihatana. Ni leta y’ingenzi cyane ku bikorwa byo kwiyamamaza by’abakandida bombi, Harris na Trump, kuko ifite umubare wa mbere munini cyane w’amajwi y’intumwa zitora (cyangwa ‘electoral colleges’) muri izo leta zirindwi.
Ku bw’ibyo rero, gutsinda muri iyo leta byorohereza cyane umukandida kugeza ku majwi 270 acyenewe kugira ngo atsinde amatora.
- Izi mpuzandengo zikorwa gute?
Imibare twakoresheje ni impuzandengo zakozwe n’urubuga 538 rusesengura amakusanyabitekerezo, ruri mu z’igitangazamakuru ABC News cyo muri Amerika.
Mu gukora izo mpuzandengo (‘moyennes’), urubuga 538 rukusanya imibare iva mu makusanyabitekerezo yo ku rwego rw’igihugu no mu makusanyabitekerezo yo muri Leta z’isibaniro akorwa na kompanyi nyinshi z’amakusanyabitekerezo.
Mu byo urubuga 538 rukora mu kugenzura ubuziranenge bw’iyo mibare, harimo ko rukoresha gusa amakusanyabitekerezo akorwa na kompanyi zujuje ibipimo runaka, nko kuba zikorera mu mucyo ku bijyanye no kugaragaza umubare w’abantu zabajije, igihe ikusanyabitekerezo ryakorewe n’uburyo ryakozwemo (nko guhamagara kuri telefone, ubutumwa bwo kuri telefone, ku rubuga rwa internet, n’ibindi).
- Dushobora kwizera amakusanyabitekerezo?
Amakusanyabitekerezo yakerensheje ugushyigikirwa kwa Trump mu matora abiri aheruka ndetse ikosa ryakozwe mu makusanyabitekerezo yo ku rwego rw’igihugu mu mwaka wa 2020 ni ryo rya mbere rinini cyane ryari rikozwe mu myaka 40 yari ishize, nkuko kwisuzuma kw’abakora amakusanyabitekerezo kwabigaragaje nyuma y’ayo matora. Rero hari impamvu ifite ishingiro yo kugira amakenga ku makusanyabitekerezo mu gihe twinjiye mu matora y’uyu mwaka.
Ikosa ryo mu makusanyabitekerezo yo mu mwaka wa 2016 ryatewe no kuba hari abatora bisubiyeho mu minsi ya nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kubera ko abatora bize amashuri makuru (azwi nka ‘colleges’) – byashobokaga cyane ko bashyigikira Hillary Clinton – bari bakabirijwe umubare mu ngero zimwe zifashishijwe mu makusanyabitekerezo.
Mu mwaka wa 2020, inzobere zakomoje ku bibazo zagize mu gutuma abashyigikiye Trump bitabira amakusanyabitekerezo, ariko zavuze ko bidashoboka kumenya neza neza icyateje ikosa mu makusanyabitekerezo yo muri uwo mwaka, cyane cyane kuko amatora yabaye mu gihe cy’icyorezo (cya coronavirus) ndetse akitabirwa n’abantu benshi cyane ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.
Kuva icyo gihe, abakora amakusanyabitekerezo bakoze impinduka nyinshi, ndetse urwego rw’abakora amakusanyabitekerezo “rwagize kumwe mu kwitwara neza cyane mu matora mu mateka y’Amerika” mu matora yo hagati muri manda (azwi nka ‘midterm elections’) yo mu mwaka wa 2022, nkuko abasesenguzi bo mu rubuga 538 babivuga.
Ariko icyo gihe muri ayo matora Donald Trump ntiyari ari ku rupapuro rw’itora, bityo rero nyuma y’amatora yo ku wa kabiri ni bwo tuzamenya niba izo mpinduka zishobora guhangana n’umubare munini w’abatora badasanzwe akunze kureshya. (BBC)