Abayobozi n’abayoboke b’insengero zongeye gufungurirwa mu Karere ka Huye, baravuga ko bishimiye kongera gusengera aho bari basanzwe basengera nyuma yo kuzuza ibyo basabwe by’isuku byatumye bafungirwa.
Urusengero rwa ADEPR Ururembo rwa Huye, Paruwasi ya Taba, Rwemerewe kongera gukora nyuma yo kuzuza ibikorwa bitandukanye by’amasuku bari basabwe.
Ibyishimo byari byose kuri bsangera muri uru rusengero, ahahise hanasezeranira abageni.
Mu Mujyi wa Huye urundi rusengero rwemerewe gukora harimo Zion Temple yaho.
Ahandi naho bafungiwe insengero, ibikorwa by’amasuku birakomeje ndetse bamwe bamaze kwandikira Ubuyobozi bw’Akarere ngo bwongere gukora ubugenzui maze nabo bafungurirwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kankesha Annonciate agaragaza ko hafi 30% by’amatorero n’insengero zari zafunzwe arizo zimaze kuzuza ibyo zari zasabwe zikaba zarongeye gufungura imiryango.
Hashize amezi agera kuri atatu amwe mu matorero n’insengero bitari byujuje ibisabwa bifungiwe imiryango.
Mu byo basabwaga gutunganya ahanini harimo ubwiherero bukwiye, gutunganya neza imbuga na parking, kugira umurindakuba, ibigega bifata amazi ndetse no gushyira mu nsengero uburyo burinda urusaku abakikije izi nsengero. Mu Karere ka Huye hari hafunzwe insengero 195 mu nsengereo 287 zikorera muri aka Karere. (RBA)