Abagana ibitaro bya Muhima bikubye kabiri bigira ingaruka ku mitangire ya serivise, ibi ngo byatewe n’ifungwa ry’ibitaro bya Nyarugenge nabyo biherereye mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Ibitaro bya Muhima ni bimwe mu bitaro byo ku rwego rw’Akarere bihereye mu mu murwa Mukuru w’u Rwanda, bika bimwe mu bitaro bibiri bisanzwe bibarurwa mu Karere ka Nyarugenge, kamwe muri 3 tugize Umujyi wa Kigali.
Muri iyi minsi, umubare w’abagana ibitaro wikubye kabiri, kuva mu marembo y’ibitaro kugera imbere hari urujya n’uruza. bamwe baryamye hasi abandi barimo kwijujuta bavuga ko batinze kwakirwa.
Niyogisubizo Amina ni umurwayi twasanze ku bitaro bya Muhima, uyu ni umunsi wa 2 aza kuri ibi bitaro ariko ntaravurwa.
Tumugezeho dusanga afite nimero ya 158 bitewe n’umubare munini w’abagana ibitaro wiyongereye.
Nubwo umubare w’abagana ibitaro wikubye kabiri, umubare w’abakozi b’ibitaro wo ntiwiyongereye, iri naryo ni ihurizo ku bakeneye serivisi muri ibi bitaro.
Dr Tuyisenge Etienne ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi ku bitaro bya Muhima, avuga ko umubare w’abagana ibi bitaro urenze ubushobozi bwabyo kandi ngo ibi byatewe n’ifungwa ry’ibitaro bya Nyarugenge.
Ubusanzwe ibitaro bya Muhima byakiraga abarwayi bari hagati 100-150 none ubu barimo kwakira abarwayi babarirwa hagati ya 250 -300.
Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge byafunze imiryango by’agateganyo tariki ya 20 ukwezi 10, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko harimo gusanwa ibi bitaro, bateganyaga ko iyo mirimo izatwara hagati y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu. (RBA)