Cricket: U Rwanda na Kenya biresurana mu Irushanwa rya ‘T20I Bilateral Series’

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore n’iya Kenya, zigiye gukina irushanwa rya ‘Women’s T20I Bilateral Series’.

Iri rushanwa riratangira kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024, rizasozwe ku wa gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2024.

Amakipe y’Ibihugu byombi azakina imikino 5, ikipe izatsinda imikino myinshi izahite yegukana igikombe cy’iri rushanwa.

Nk’uko bisanzwe ku mukino yo ku rwego rwo hejuru u Rwanda rwakira muri uyu mukino, imikino y’iri rushanwa izakinirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo iri rushanwa ryaberaga muri Kenya, u Rwanda rwegukanye igikombe igikombe rutsinze Kenya iminota 3, mu gihe Kenya yatsinze ibiri muri itanu bakinnye.

Akomoza ku myiteguro y’abakinnyi b’u Rwanda, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Umunyazimbawe Leonard NHAMBURO, yashimangiye ko imyiteguro yagenze neza, intego ari ukwegukana iri rushanwa byanze bikunze.

Kapiteni w’iyi kipe, Marie DIANE BIMENYIMANA nawe yunze mu rye, ashimangira ko umwuka w’iri rushanwa mu bakinnyi ari nta macyemwa, by’umwihariko ashimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda bwababaye hafi mu gutegura iyi mikino, kandi ko intego ari uguhesha ishema Igihugu baryegukana.

Umukino wa mbere w’iri rushanwa, urakinwa kuri uyu wa Kabiri, guhera saa satu n’igice z’Igitondo ku Isaha ya Kigali, 10:30 z’i Nairobi muri Kenya.

Iyi mikino igiye gukinwa mu gihe mu kwezi gushize, ibihugu byombi n’ubundi byari i Kigali mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Muri iyi mikino, Nijeriya niyo yabonye iyi tike nyuma yo gutsinda Zimbabwe ku mukino wa nyuma, mu gihe u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu rutsinze Uganda.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *