Hafi icya kabiri cy’abatuye umugabane w’Afurika bari mu bihugu birangwa n’imiyoborere yakomeje kuba mibi mu myaka icumi ishize, mu gihe umutekano muke muri ibyo bihugu ukomeje kubangamira iterambere.
Byashyizwe ahagaragara na raporo nshya isuzuma ibyerekeye imiyoborere ku mugabane w’Afurika.
Icyegeranyo ngarukamwaka ku miyoborere muri Afurika cyitiriwe Mo Ibrahim, cyagaragaje ko n’ubwo ibihugu 33 byateye imbere, imiyoborere muri rusange yarushijeho kuba mibi mu mwaka wa 2023 mu bihugu 21.
Ni ukuvuga hafi icya kabiri cy’abatuye umugabane w’Afurika ugereranije n’umwaka wa 2014.
Ibihugu byinshi birimo Nijeriya na Uganda bifite ubucucike bwinshi bw’ababituye, imiyoborere yasubiye inyuma cyane mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka nkuko byemezwa n’icyegeranyo cyasohowe n’ikigo cyitiriwe umuherwe Mo Ibrahim, Umwongereza ukomoka muri Sudani.
Icyo cyegeranyo cyagaragaje ko ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika n’intambara yo muri Sudani biri mu byaje ku isonga mu kudindiza iterambere.
Gusa, cyongeraho ko imiyoborere mibi na yo yateye imvururu n’umutekano muke.
Iyi raporo yasanze ibikorwa remezo birimo uburyo bwo kugera kuri telefoni zigendanwa, ingufu z’umuriro w’amashanyarazi n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo byateye imbere ku banyafurika bagera kuri 95 ku ijana mu mwaka wa 2023.
Ibipimo byasubiye inyuma cyane n’iby’iterambere ry’ubukungu n’umutekano. Iki cyegeranyo gisanga byaratewe n’uko byari byitezwe ko ibihugu byagombaga kugera ku iterambere muri izi nzego, ku rundi ruhande bigashyira ingufu cyane mu kubahiriza ingamba zidatanga umusaruro. (VoA)