Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko imirimo gushyira kaburimbo mu muhanda uva mu Mujyi wa Karongi ukagera mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, izarangira mu mwaka utaha.
Ni umuhanda witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Karongi n’ibindi bice byo mu mirenge ya Rwankuba na Twumba yeramo ibirayi n’indi myaka.
Ni umuhanda uva rwagati mu Mujyi wa Karongi ukazamuka mu Murenge wa Rwankuba ugakomereza mu Gisovu kugera i Nyamagabe.
Ubu imirimo yo kuwubaka ukajyamo kaburimbo igeze kure, abaturage bakunze kugaragaza ko uyu muhanda ubangamiye iterambere ryabo kubera ukuntu wari warasenyutse cyane.
Ubu hashize amezi make utangiye gukorwa neza, ibintu abaturage bishimira.
Uyu muhanda uri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na banki y’Isi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine atangaza ko mu kwezi kwa 6 umwaka utaha, uyu muhanda kuwushyiramo kaburimbo bizaba birangiye, bitume Umujyi wa Karongi n’ibice biwukikije birimo n’ibya kure bihahirana nta nkomyi.
Igice cya mbere cyo kuwubaka kigera ku nkambi y’impunzi ya Kiziba icumbikiye abarenga ibihumbi 15, na bo bakunze guhahira no gutemberera mu Mujyi wa Karongi bakaba bagorwaga no kuhagera.
Kizuzura gitwaye miliyari 16 z’amafaranga z’amafaranga y’u Rwanda. (RBA)