Rusizi: Ababaruramari basawe kudahera mu kuyibarura gusa

0Shares

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR bwasabye abarugize kudahera mu kubarura imari gusa, ahubwo bakagira n’uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Rusizi, ahateraniye inama ngarukamwaka y’iminsi itatu ya ICPAR.

Ni inama yanitabirirwe n’abari mu zindi nzego z’ubukungu, ngo hareberwe hamwe uko bashyira hamwe buri wese mu byo akora kugira ngo iterambere rirambye ry’igihugu ribashe kugerwaho hirindwa ibihombo biterwa n’imicungire mibi y’umutungo wa Rubanda.

Iyi nama yitabiriwe n’abari mu ngeri zitandukanye z’ubukungu nk’ababaruramari b’umwuga, abari mu buhinzi, abahanga mu bwubatsi, abanyamabanki n’abandi. 

Bimwe mu by’ingenzi byigirwa muri iyi nama, ni uburyo ibaruramari ryahuzwa n’imikorere y’izindi nzego z’ubukungu hagenderewe ku kubaka uburambye buhereye ku muturage. 

Ku ngingo ijyanye no kubaka ubukungu burambye, Urugaga ICPAR rusaba abarugize kudahera mu kubarura imari gusa, ahubwo bakagira n’uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere. 

Odabia Biraro uyobora uru rugaga, avuga ko ababaruramari bakwiye guhora bihugura kugira ngo bajyane n’igihe, mu gihe ibi byakorwa neza byatanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu buhera ku muturage.

Iyi nama Ngarukamwaka ya ICPAR ibaye ku nshuro ya 13, yitabiriwe n’abasaga 250 baturutse mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya na Somalia. 

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ababaruramari b’umwuga 1126 ndetse ICPAR iranategura inama mu mwaka wa 2025, izahuriza hamwe ababaruramari b’umwuga inzobere n’abafata ibyemezo ku mugabane wa Afurika. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *