Kameroni: Paul Biya yabonetse mu ruhame nyuma yo kumubika

0Shares

Perezida wa Cameroun Paul Biya w’imyaka 91 yongeye kuboneka mu ruhame ku nshuro ya mbere mu byumweru bitandatu bishize, mu gihe hari hari uguhwihwisa ku magara macye ye.

Ukutagaragara mu ruhame kwe kwatumye haduka ibihuha bidafite ishingiro byuko yapfuye.

Ariko ku wa mbere nyuma ya saa sita z’amanywa, televiziyo ya leta yagaragaje amashusho ya Perezida Biya ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Yaoundé, mu rugendo rw’indege ivuye mu Busuwisi.

Leta ya Cameroun yari yarabujije ibitangazamakuru kuvuga ku buzima bwa Biya – umaze imyaka hafi 42 ku butegetsi – ivuga ko ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu.

Ibihuha ku rupfu rwe byagiye bibaho igihe kimwe ubundi bigahagarara mu myaka 20 ishize.

Amashusho yatangajwe ku wa mbere agaragaza Perezida Biya yambaye ikoti ricyeye nk’ibisanzwe, agaragara ko akomeye.

Inshuro ya nyuma Biya yaherukaga kubonwa mu ruhame hari ku itariki ya 8 Nzeri (9) uyu mwaka, ubwo yari yitabiriye inama y’Ubushinwa n’Afurika yabereye mu murwa mukuru Beijing w’Ubushinwa.

Kuva icyo gihe, Leta ya Cameroun yari iri ku gitutu cyinshi cyo kugaragaza ko uwo mutegetsi umaze igihe kirekire ku butegetsi ari muzima.

Abategetsi bo muri Leta amaherezo bahakanye ibyavugwaga ko yapfuye, bavuga ko Biya afite ubuzima bwiza kandi ko yari ari mu ruzinduko rwihariye (rwo ku giti cye) i Genève. Azwiho kuba akunze kugirira ingendo muri uwo mu mujyi wo mu Busuwisi.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, Biya yahawe ikaze n’abategetsi bo muri leta n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ikusanywa ry’abantu mu mihanda imwe yo mu murwa mukuru, rica amarenga y’ubushake bugaragara bwa Leta bwo gushyira iherezo ku ihwihwisa ku buzima bwe.

Kongera kugaragara kwe mu ruhame gushobora gutuma hari abo mu ishyaka rye rya RDPC (Rassemblement Démocratique du Peuple Camerounais) bamusaba kwiyamamariza indi manda y’imyaka irindwi mu matora yo mu mwaka utaha.

N’ubwo uyu “mugabo ntare”, cyangwa “l’homme lion” mu Gifaransa, nkuko abamushyigikiye bamwita, ataratangaza ku mugaragaro niba aziyamamaza, abamunenga bavuga ko ibikorwa bye bya politike byo mu gihe cya vuba aha gishize bica amarenga y’igerageza ryo gutuma ishyaka riri ku butegetsi rikomeza kubugundira. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *