Rwanda: Ubwiteganyirize bw’izabukuru ntiburagera ku 10%

0Shares

Ubwiteganyirize bw’izabukuru mu Rwanda bugeze ku 9.3%, kuko bamwe mu bakora imirimo itanditse ngo batiteganyiriza cyangwa ngo bateganyirizwe n’abakoresha babo.

Abaturage bagera kuri miliyoni 3.5 biteganyiriza binyuze muri gahunda ya Ejo Heza, abayirimo bizeye kuzagira amasaziro meza nk’uko bimeze ku bakora imirimo yanditse basanzwe bateganyirizwa.

Hejuru ya 80% by’abakozi bari mu cyiciro cy’imirimo itanditse, ari naho abenshi badateganyizwa nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste yabisobanuye.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda, Biraboneye Africain asanga hakwiriye ibihano ku bakoresha batubahiriza uburenganzira bw’abakozi.

Mu myaka 5 ishize, ikigero cy’abateganyirije izabukuru bari kuri 6% none ubu bageze ku 9.3%.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro avuga ko barimo kureba uko ubwitabire bwakomeza kuzamuka.

Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022, yerekana ko abantu 862.929 ari abageze mu zabukuru, ni ukuvuga ko bagize 6.5% by’abaturage bose b’u Rwanda.

Ikindi kandi ngo abenshi mu bageze mu zabukuru batuye mu cyaro kuko ari abantu 708,967 ni ukuvuga 7.4% by’abaturage bose b’u Rwanda, mu gihe 153.962 bangana na 4.2%, batuye mu mijyi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *