Rwandan EPIC 2024: Ikipe ya Pierre na Axel yegukanye Etape ya mbere (Amafoto)

0Shares

Irushanwa ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku Magare yo mu Misozi rizwi nka ‘Rwandan Epic’ ku nshuro yaryo ya kane, ryatangiriye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere.

Abakinnyi 65 bavuye mu bihugu 15, bazengurutse intera ireshya na Kilometero 8 na Metero 200, muri Etape ya mbere muri 5 ziteganyijwe gukinwa kuri iyi nshuro.

Iyi Etape yakiniwe ahazwi nko muri Fazenda, mu kiciro cy’Ikipe igizwe n’abakinnyi babiri b’abagabo, yegukanywe n’ikipe y’abakinnyi babiri bakina bafatanyije bakomoka mu Bubiligi, Pierre de Froidmont na Axel Baumans. Bakoresheje Iminota 27 n’Amasegonda 12.

Bakurikiwe n’Ikipe ya Daniel Gathof ukomoka mu Budage ukina afatanyije na Peter Schermann, bakoresheje Iminota 28.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatatu, Daniel Gathof niwe waryegukanye.

Umwanya wa gatatu, wegukanye n’Ikipe igizwe n’Umukinnyi w’Umunyarwanda, Didier Munyaneza ukina afatanyije na Banzi Bukhari. Bakoresheje Iminota 28 n’Amagota 55.

Mu kiciro cy’Ikipe y’abagore bakina bafatanyije, iyi Etape yegukanywe n’Ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi, Martha Ntakirutimana ukina afatanyije n’Umubiligikazi Siska Marrécau. Bakoresheje Iminota 37 n’Amasegonda 42.

Mu kiciro cy’Ikipe ivanze (Umugabo n’Umugore), iyi Etape yegukanywe n’Ikipe y’Abakinnyi bakomoka muri Esipanye, Oscar Pujol ufatanya na Mude Rodriguez. Bakoresheje Iminota 36 n’Amasegonda 55.

Bakurikiwe n’Ikipe y’Abanyarwanda, Xaverine Nirere ukina afatanya na Eric Muhoza. Bakoresheje Iminota 37 n’Amasegonda 25.

Mu kiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, iyi Etape yegukanywe n’Umutaliyani Zeno Riondato, wakoresheje Iminota 29 n’Amasegonda 02.

Yakurikiwe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Alex Lambert wakoresheje Iminota34 n’Amasegonda 23.

Umwanya wa gatatu, wegukanywe na Marc Pickering wakoresheje Iminora 37 n’Amasegonda 54.

Umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi, ni Jean Felix Irimaso wegukanye umwanya wa gatandatu akoresheje Iminota 57 n’Amasegonda 08.

Kuri uyu wa Kabiri, harakinwa Etape ya kabiri Etape ya kabiri, Mount Kabuye.

Iyi Etape ireshya na Kilometero 95, izasorezwa mu Karere ka Musanze kuri Sitade Ubworoherane.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iri rushanwa riri gukinwa n’abakinnyi 19.

Amafoto

May be an image of 3 people, bicycle and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 2 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 6 people, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 2 people, people smiling, bicycle and text

May be an image of 5 people, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text

May be an image of 1 person, bicycle and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 3 people, bicycle and text

May be an image of 3 people, people smiling, bicycle and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *