Walikale: M23 iragenzura agace ka Kalembe – Kalonge nyuma y’Imirwano simusiga

0Shares

Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku cyumweru amakuru atandukanye aremeza ko umutwe wa M23 ugenzura agace ka Kalembe – Kalonge ko muri teritwari ya Walikale y’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Sosiyete Sivile ya Walikale ivuga ko iyi mirwano hagati ya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo yatangiye mu gitondo kare ku cyumweru imara amasaha arenga atanu.

Ibinyamakuru muri DR Congo bisubiramo Willy Mishiki, umudepite uhagarariye Walikale mu nteko ishingamategeko yo ku rwego rw’igihugu, avuga ko ifatwa rya Kalembe ari “ikintu gikomeye” kuko ari ko gace ka mbere ka Teritwari ya Walikale M23 igezemo kandi “Kalembe ni ahantu h’ingenzi, haburira inzira zigera Lubero na Rutshuru na Tshopo”.

Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko Kalembe ari ko gace ka mbere ka Teritwari ya Walikale gafashwe na M23 kuva imirwano yayo n’uruhande rwa leta yakubura mu mpera za 2021.

Nyuma y’inkuru zemeza ifatwa rya Kalembe-Kalonge, Juvénal Munobo wahoze ari umudepite wa Walikale yatangaje ku rubuga X ko asaba FARDC “gufatanya” na Wazalendo “kugira ngo bahabavane”. Munobo avuga ko kugera ku bukungu bw’ibirombe bw’aka gace bishobora guha imbaraga kurushaho abo bashotoranyi”.

Fiston Misona ukuriye ‘Société civile Forces Vives de Walikale’ yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iyo mirwano yatumye “abaturage batari bacye bahunga ngo bakize ubuzima bwabo”.

Ati:“Aho inzovu zirwaniye hababara ibyatsi, abaturage barahunze bava mu byabo mu bice bya Walikale, na Masisi ahegereye Walikale, kandi nta bufasha bafite.”

Misona, uvuga ko yamagana ubushotoranyi bwa M23, yongeraho ati: “Iyi ntambara turayirambiwe, turakomeza guhamagarira leta kugira icyo ikora. Ntabwo twifuza ko abaturage bacu bakomeza kuba ibitambo.”

Ku ifatwa rya Kalembe-Kalonge, Misona avuga ko “kugeza ubu nta gihamya ifatika yabyo”, yongeraho ko “abakorerabushake bakomeje guhangana n’abashotoranyi (M23) babazibira”.

Uku gukozanyaho kwabaye mu gihe hari ibiganiro by’amahoro bya Luanda byongeye gusubukura mu mpera z’icyumweru cyashize bigamije gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa DR Congo. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *