Musanze: Babuze Umuriro baturiye Urugomero rw’Amashanyarazi

0Shares

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Rwaza na Nkotsi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bagorwa no gucana udutadowa nyamara baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II, bakaba barasigaye mu bwigunge intsinga zinyura hejuru yabo.

Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza, n’abatuye mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi.

Ubwo mu gace kabo hubakwaga urwo rugomero rw’amashanyarazi ngo byari ibyishimo kuko bumvaga ko bagiye kuva mu icuraburindi, ariko rumaze kuzura ngo utundi duce baturanye twaracaniwe hasigara utwo Tugari 2 gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Micomyiza Herman avuga ko ubuyobozi buhora bukora ubuvugizi kuri iki kibazo ariko kidakemuka.

Ku ruhande rw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, umuyobozi wacyo ku rwego rw’Akarere ka Musanze, Batangana Regis avuga ko muri uyu mwaka no mu ntangiriro z’utaha icyo kibazo bazaba bamaze kugikemura.

Muri rusange mu Karere Ka Musanze habarurwa 80% y’ingo zacaniwe, REG ishami rya Musanze rikagaragaza ko aho umuriro utaragezwa byatewe n’ikibazo cy’ibikoresho. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *