Amafoto: Ambasaderi Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yashyinguwe

0Shares

Ambasadri Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana azize uburwayi yasezeweho mu cyubahiro, avugwa ubutwari bwamuranze mu buzima bwe n’uko yitangiye Igihugu.

Umuhango wo gusezera kuri Amb Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2024.

Watangiriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho yunamiwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abagize umuryango we, inshuti n’abavandimwe n’abakoranye na we.

Amb Col (Rtd) Dr Karemera yatabarutse tariki 11 Ukwakira 2024, azize cancer yari amaze imyaka 13 arwaye.

Yasezeweho mu rusengero muri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis, i Remera mbere yo gushyingurwa mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Umuhango wo kumusezeraho mu cyubahiro gihabwa abahoze ari abasirikare batabarutse witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

Col (Rtd) Kamiri Sadiki Karega, murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yashimye ubuyobozi bw’Igihugu bwabaye hafi y’umuryango wabo.

Yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari bityo abo yasize bazaharanira kusa ikivi cye.

Ati “Baramuvuga ukagira ngo ntabwo ari we bari kuvuga. Ni ikigaragaza ko yakoze byinshi byiza haba ku Gihugu, inshuti n’abavandimwe ariko n’Abanyarwanda bose muri rusange.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko itabaruka rya Amb Col Rtd Dr Joseph Karemera ari igihombo ku Gihugu kuko n’ubwo yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari ariko cyari kikimukeneye.

Yagize ati “Iki ni igihe cy’akababaro ku muryango wa Joseph Karemera, Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange cyane iyo twibutse ibihe twagiye tubanamo.”

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yaranzwe no gukunda Igihugu, agaharanira no gutoza izo ndangagaciro abo ayobora mu nshingano zitandukanye yakoze.

Ati:”Yaharaniye iteka ko abo ayobora bubahiriza indangagaciro, atabarutse rero twese Igihugu n’umuryango tukimukeneye. Icyo twazirikana rero twese ni ugukomeza uwo murage wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze Joseph Karemera.”

Amb. Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yakoreye Igihugu imirimo itandukanye uhereye ku ruhare rwe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubohora igihugu, aho ku rugamba yanakoraga ibikorwa by’ubuvuzi.

Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro.

Nyuma ya Jenoside yayoboye Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ubuzima n’iy’Uburezi, yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ndetse yanabaye umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Yatabarutse ari umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *