Gisagara: Inyigisho z’Isanamitima ku bumwe n’Ubudaheranwa zimaze guhabwa abarenga 2000

0Shares

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bavuga ko inyigisho z’isanamutima bahawe zababereye igisubizo cyo kubomora ibikomere bari bamaranye imyaka 30, bikuraho kwishishanya bagiranaga none babanye neza.

Izi nyigisho zatumye himakazwa ubumwe n’ubwiyunge ndetse abagize uruhare muri Jenoside basaba imbabazi abo bayikoreye babasha kwiyunga.

Urugero rwa hafi rwubakiye kuri Nzaramyimana Aloys wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kwica abo mu muryango wa Nyirakamana Lidivine. 

Hari hashize imyaka myinshi Nyirakamana adashobora gukandagira mu rugo kwa Nzaramyimana, ariko kuri ubu baragenderana bagafatanya mu buzima bwabo bwa buri munsi babikesheje inyigisho z’isanamitima.

Ibi bikorwa byo kwigisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare bagasabana imbabazi bakanazihana mu Karere ka Gisagara bigirwamo uruhare runini na Kiliziya Gatolika binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wacyuye igihe muri Diyoseze Gatolika ya Butare, avuga ko uretse gutanga umusaruro ku mibanire y’abahanye imbabazi, binafasha mu bukiristu bwabo.

Muri Paruwasi ya Gakoma, abasabye imbabazi kubera icyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, basoje inyigisho z’urugendo rw’isanamitima bapfukamye imbere ya alitari, abo bahemukiye babafata ku bitugu mu rwego rwo kubashyigikira mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, no kubereka ko babahaye imbabazi.

Mu batanze imbabazi uretse abakristu Gatolika bagera kuri 90, abandi ni abo mu y’andi madini bashyigikiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Inyigisho z’isanamitima ku bumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Gisagara zimaze guhabwa abasaga 2000. Ni ibikorwa akarere gafatanya na Kiliziya Gatolika n’Umuryango Alert International Rwanda.

Mu ihuriro ku bumwe n’ubudaheranywa riherutse kubera muri Gisagara hagaragajwe ko uwo mubare ukiri muto ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bikorwa by’isanamitima by’umwihariko ku barimo kurangiza ibihano byabo nyuma yo kuhamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *