Nyagatare: Amariba afasha Aborozi kuhira yarakamye

0Shares

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko amwe mu mariba rusange y’amazi azwi nka Valley dams yari asanzwe abafasha kubona amazi y’amatungo yabo yamaze kwangirika, kuri ubu bakaba bagorwa no kubona uko buhira inka zabo. 

Kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cya Valley dams 50 nk’izi zibarizwa muri aka Karere zamaze kwangirika, ariko ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gutangira kuzivugurura.

Imyaka itanu irashize iriba rusange cyangwa ya Nyegeza mu Kagari ka Nsheke yangiritse, icyatsi cyitwa amarebe ni cyo cyarengeye iyi damu, hakaba ariko n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi batashyizeho uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura, ibyatumye isuri iyuzuzamo itaka.

Kugeza ubu iyi damu ifite hegitari zirenga 2 ntigifite ubushobozi bwo kwakira amazi, aborozi bo mu duce twa Nyegeza, Kabare, Kamagiri, Nyarupfubire n’ahandi byegeranye, ni bo bifashishaga amazi yayo, ariko kuri ubu ngo barahangayitse.

Iyi Valley damu, ni imwe muri 50 zacukuwe mbere y’umwaka wa 2004 hagamijwe gufasha aborozi kubona amazi y’amatungo yabo, gusa kugeza ubu izishobora gufata amazi meza ni 27 gusa, mu gihe izindi zo zamaze kwangirika.

Akenshi mu gihe cy’imvura, izi valley dams zinafasha aborozi kubona amazi abikwa mu mahema yabugenewe azwi nka damsheets akazifashishwa mu gihe cy’impeshyi, ariko aho zamaze kwangirika kuri ubu kubona ayo mazi ni ikibazo. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko hari gahunda yo gutangira kuzivugurura.

Nta gihe nyir’izina ubuyobozi bugaragaza ibikorwa byo kuvurura izi Valley dams bizaba byamaze gutangira, ariko ngo hari abafatanyabikorwa bazafatanya n’Akarere mu kuzitunganya. 

Akarere ka Nyagatare gafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi mu Rwanda, kuko kabarizwamo inka zisaga ibihumbi 200 zitanga umukamo ungana na Litiro z’amata zirenga ibihumbi 100 ku munsi mu gihe cy’imvura.

Kubura amazi ahagije ni kimwe mu byo aborozi bo muri aka Karere bakunze kugaragaza nk’icyiza mu bibazo bikomeye bikibangamira ubworozi bw’inka, ni mu gihe nyamara muri aka Karere huzuye uruganda rw’amata rukenera litiro zisaga ibihumbi magana atandatu ku munsi, aborozi bakaba basabwa kuruhaza. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *