Rwanda: Ibiciro ku Isoko byazamutse ku kigero cya 2,5% mu Kwezi gushize

0Shares

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 2,5% mu kwezi kwa Nzeri 2024. 

 Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,2%.

NISR igaragaza ko ugereranyije Nzeri 2024 na Nzeri 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5%.

Ni mu gihe ugereranyije Nzeri na Kanama 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,2%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byiyongereyeho 8,2%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *