Kigali: Abakura Imyanda mu Ngo bafite impungenge

0Shares

Abakora akazi ko gukusanya no gutwara imyanda mu Mujyi wa Kigali bafite impungenge ko kutambara imyambaro yabugenewe ishobora kubarinda, bishobora kubagiraho ingaruka zirimo no kwandura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.

Nyuma yo gukusanya imyanda ituruka mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, sosiyete zitandukanye zateguye imodoka ikusanyirizwamo ikajyanwa mu kimoteri kiri i Nduba.

Mu kazi kabo ka buri munsi usanga akenshi bamwe muri bo bambaye ibisarubeti, inkweto zisanzwe n’ingofero.

Nyuma yo gukusanya iyo myanda, bayishyira mu modoka bagenda bicayemo cyangwa bayihagazemo bitewe n’imyanya iyirimo cyangwa imiterere yayo.

Bamwe ntibanatinya gufatiramo amafunguro, bigaragara ko ari ubuzima bamenyereye.

Umuhanga mu bijyanye n’Ubuzima bw’Ibidukikije, Karekezi Jean Aimé, unashinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura mu Bitaro bya Kibagabaga, yagaragaje ko abakusanya imyanda bakwiriye gukora iyi mirimo birinze.

Nubwo bazi neza ko hari ingaruka bashobora guhura na zo bari mu kazi ko gukusanya imyanda, usibye ibisarubeti bamwe bambara, nta bundi bwirinzi bafite ariko bemeza ko sosiyete bakorera zabahaye ibikoresho byabugenewe.

Karekezi ujijukiwe isuku ikwiye muri aka kazi, asaba abagakora kwambara imyambaro yabugenewe kuko kutabyubahiriza bishobora kubatera indwara z’ubuhumekero zirimo n’izifata ibihaha.

Bitewe no kuba n’abadakora akazi ko gukusanya imyanda iyo banyuze hafi y’imodoka ziyitwara cyangwa aho irunze akumva umwuka utari mwiza, abayikusanya banajyana na yo mu modoka imwe aho ijugunwa, bakeneye ubundi bwirinzi bubafasha guhangana n’uburwayi bwayiturukaho ndetse n’izindi ngaruka zishobora kuyishamikiraho. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *