Nyagatare: Abahinga mu Gishanga cya Rwangingo babangamiwe no kuba kidatunganyijwe

0Shares

Abahinzi bakorera mu gishanga cya Rwangingo ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, barataka ibihombo baterwa n’uko iki gishanga kitatunganyijwe neza mbere aho amazi atahawe inzira zihagije zo kuyayobora bikaba bituma imyaka yabo ihura n’imyuzure ikayangiza. 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, buvuga ko aba bahinzi bashonje bahishiwe kuko mu mwaka utaha wa 2025 iki gishanga kizatangira gutunganywa.

Intandaro yo kwangirika kw’iki gishanga ngo ni imiyoboro yari yarubatswe mu nkengero zacyo yabaye mito, ku buryo kuri ubu itagifite ubushobozi bwo kuyobora amazi arimo ay’imvura n’andi ava mu rugomero ruri ahitwa Mugera rugaburira iki gishanga.

Urebesheje ijisho hari hamwe iyi miyoboro yuzuyemo itaka ahandi imeramo ibyatsi bibuza amazi gutambuka, ibi ngo bigira ingaruka ku bahinzi kuko mu gihe amazi yabaye menshi yiroha mu mirima yabo ikayangiza.

Hegitari 600 muri 900 zigize iki gishanga cyose ni zo ziri ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare mu Mirenge ya Katabagemu na Karangazi.

 Abahinzi barimo n’ababarizwa muri Koperative ikorera ubutubuzi bw’imbuto muri iki gishanga, bagaragaza ko nibura hejuru ya 40% by’ibice bikigize byamaze kwangirika, bagasaba ko hagira igikorwa.

Uretse aya mazi arenga imiyoboro, ngo hari n’andi ava mu buhumekero bw’iki gishanga akangiza imyaka y’abahinzi. 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague avuga ko aba bahinzi bashonje bahishiwe kuko bitarenze umwaka utaha wa 2025, imirimo yo gutunganya iki gishanga izaba yamaze gutangira.

Uretse hegitari 600 ziri ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare zihingwamo ibigori, ibishyimbo na soya, izindi hegitari 300 ziri ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo zihingwamo umuceri. 

Uretse iki gishanga, ku bufantanye n’umushinga CDAT, hari na gahunda yo gutunganya ibindi bishanga byangiritse mu Karere ka Nyagatare birimo n’igishanga cy’Umuvumba. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *