USA yahaye u Rwanda Miliyoni 11$ zo guhangana n’Icyorezo cya Marburg

0Shares

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda mu kurangiza iki cyorezo vuba bishoboka”.

Virusi ya Marburg yatangajwe ko yabonetse mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri(9), kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abayanduye ari 56, abo yishe ari 12, abayikize ari 8, mu gihe hamaze gupimwa abantu barenga 2,000.

Benshi mu bibasiwe n’iyi virusi mu Rwanda ni abaganga n’abakora kwa muganga, byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu bitaro, kandi abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iyi virusi, OMS/WHO ivuga ko ishobora kwica abayirwaye ku rugero ruri hejuru ya 80%.

Karine Jean-Pierre yavuze ko “nk’uko twese twabibonye mu myaka ya vuba” – yakomozaga ku bihe by’icyorezo cya Covid-19 – “ibibazo byihutirwa by’indwara ni ibintu biba bireba isi tugomba gukemura dufatanyije”.

Yongeraho ati:“Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadorari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima n’u Rwanda n’ibihugu birukikije”.

Avuga kandi ko “nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza, zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, icyumweru kimwe [nyuma yuko] tumenye iby’iki cyorezo”.

Amerika yahaye u Rwanda doze 700 z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa, ku cyumweru rwahise rutangira guterwa bahereye ku baganga n’abakozi bo kwa muganga, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.

U Rwanda kandi ruvuga ko rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal antibodies’ “mu gufasha abarwayi” b’iyi virusi.

Virusi ya Marburg iriho ubu ntabwo iravugwa hanze y’u Rwanda, kandi u Rwanda ruvuga ko rurimo gukora iperereza mu kumenya aho yaturutse.

Karine Jean-Pierre avuga ko ikigo gishinzwe kurwanya indwara cya Amerika “kibona ko ibyago ko iyi virusi igera muri Amerika biri hasi”, gusa ko Amerika yafashe ingamba zo kwirinda.

Muri izo ngamba yavuzemo; kugenzura “itsinda rito, ritoranywa” ry’abagenzi bagera muri Amerika bavuye mu Rwanda bagapimwa ibimenyetso.

Leta ya Washington kandi ku wa mbere yazamuye kuburira abaturage bayo ku kujya mu Rwanda ikugeza ku gipimo cya gatatu (3) ivuga ko Abanyamerika “bakwiye kwitondera kujya mu Rwanda” kubera “icyorezo cya virusi ya Marburg”.

Igipimo cya kane(4) ni cyo cyo hejuru cyane aho leta ya Amerika ibuza rwose abaturage bayo kujya mu gihugu runaka. (BBC)

Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika, Karine Jean-Pierre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *