Imyaka 8 irashize abangirijwe n’ikorwa ry’Umuhanda wa Kivu Belt amaso yaraheze mu Kirere

0Shares

Mu Karere ka Rubavu, hari abaturage barenga 150 basaba kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangijwe hubakwa umuhanda uzwi nka Kivu Belt, Rubavu-Rutsiro-Karongi-Rusizi.

Ni ingurane zo mu bihe bitandukanye zirimo iz’ubwo hashyirwaga kaburimbo bwa mbere muri uyu muhanda, ndetse n’iz’igihe uyu muhanda wasanwaga nyuma yo kwibasirwa n’ibiza.

Abasaba ingurane z’igihe umuhanda washyirwagamo kaburimbo ku nshuro ya mbere, bavuga ko hashize imyaka 8 bazitegereje, dore ko babariwe, bemera ingurane ndetse barayisinyira ariko na magingo aya ntibarishyurwa.

Abo ibyabo byangijwe hasanwa umuhanda Kivu Belt nyuma yo kwibasirwa n’ibiza by’inkangu muri Gicurasi 2023, nabo ngo baracyategereje ntibazi aho ubwishyu bwaheze.

Aba baturage binubira ko itegeko ryerekeye kwimura abantu ku nyungu rusange ryirengagizwa nkana.

Ubuyobozu bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri izi ngurane zaheze, Mulindwa Prosper, uyobora Akarere ka Rubavu agaragaza ko bafatanyije n’inzego zose bireba biyemeje gusesengura impamvu yatumye aba baturage batishyurwa ingurane z’ibyabo.

Uyu muhanda wa Kivu Belt Rubavu-Rutsiro-Karongi-Nyamasheke-Rusizi wuzuye muri 2017, ingurane zijyanye n’uyu muhanda ntizivugwa mu Karere ka Rubavu gusa, abishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda bari kandi no mu Karere ka Rutsiro. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *