Handball: Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye Igikombe cy’Irushanwa ry’Intwali 2023

0Shares

Nk’uko babikoze mu Mwaka ushize w’i 2022, Ikipe y’Akarere ka Gicumbi ya Handball mu kiciro cy’abagabo n’iy’Ishuri ryisumbuye ka Kiziguro begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Intwali 2023.

Kuri iyi nshuro, aya makipe yombi yageze kuri ibi nyuma y’uko kuri iki Cyumweru mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu yakinirwaga imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Intwali 2023.

Muri iyi mikino yakiniwe mu kigo cy’Ishuri cya APAPEBU, ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’abagabo, Gicumbi HBT yatsinze yandagaje iya Polisi y’u Rwanda, Police HBC amanota 44 kuri 29, mu gihe nyamara iminota 30 y’igice cya mbere yari yarangiye amakipe yombi arushanwa ibitego 2 gusa, kuko Gicumbi HBT yari ifite 18 kuri 16 bya Police HBC.

Mu kiciro cy’abagore, Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro ‘Kiziguro SS’, ryegukanye iki gikombe ryari ryaranatwaye umwaka ushize, rimaze gutsinda ikipe y’abagore y’Akarere ka Gicumbi, Gicumbi WHBT, ibitego 34 kuri 25.

Uretse aya makipe yegukanye ibikombe, umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na APR HBC itsinze ADEGI ibitego 26 kuri 20, mu gihe mu bagore, 3 Stars yawutwaye ihigitse UR Rukara ku bitego 22 kuri 20, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ibitego 20-20 mu minota isanzwe y’umukino,hakitabazwa iminota y’inyongera.

Mbere y’uko aya makipe yombi agera ku mukino wa nyuma, mu mikino ya kimwe cya kabiri (1/2) mu bagabo, Police HBC yakuyemo Ishuri ryisumbuye rya ADEGI ryo mu Karere ka Gatsibo, mu gihe Gicumbi HBT yasezereye APR HBC.

Mu kiciro cy’abagore, Kiziguro SS yasezereye 3 Stars, mu gihe Gicumbi WHBT yakuyemo Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara “UR-CE”.

Uko amakipe yakurikiranye mu byiciro byombi

Abagabo:

  1. Gicumbi HBT
  2. Police HBC
  3. APR HBC
  4. ADEGI
  5. UR-Huye
  6. TTC de la Salle
  7. St Martin
  8. UR Rukara
  9. Nyakabanda

Abagore:

  1. Kiziguro SS
  2. Gicumbi WHBT
  3. 3 Stars
  4. UR Rukara
  5. TTC de la Salle
  6. UR Huye

Nyuma yo kwegukan iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 15 mu byiciro byombi, aganira n’Itangazamakuru nyuma yo kwegukana iki gikombe, Umutoza wa Gicumbi HBT mu kiciro cy’abagabo, Mudaharishema Sylvestre yagize ati:”Urufunguzo rwadufashishe kwegukana uyu mukino ni uko ku ruhande rwacu twari twiteguye bihagije. Aya manota ari hejuru navuga ko ari uko Police HBC yari yaramutse nabi”.

“Nka Gicumbi HBT, kwegukana iki gikombe kandi kije gisanga icyo twatwaye ubushize, ni ugushyira hamwe hagati yacu n’ubuyobozi, by’umwihariko Meya kuko yanakinnye uyu mukino, iyo tumugejejeho ibisabwa ngo twitegure atwumvana yombi”.

“Abaturage b’aka Karere bakunda uyu mukino, ibi nabyo bikaba bidufasha”.

“Navuga ko ikindi cyamfashashije by’umwihariko ari uko, abakinnyi bari gukina uyu mukino kuri ubu abenshi nabatoje bakiri bato, bityo guhangana nabo biri kunyorohera”.

“Kuba ntaratwara igikombe cya Shampiyona, ntabwo navuga ko naciriweho iteka, kuko Shampiyona iba ndende, rimwe abakinnyi bakavunika bigeze aho rukomeye, ariko nta rirarenga nacyo bitari cyera tuzakegukana”.

Ku ruhande rwa mugenzi we, Sindayigaya Apholdis utoza Kiziguro SS we yagize ati:”Ndashimira abateguye iri rushanwa kuri iyi nshuro, by’umwihariko amakipe yitabiriyee uyu mwaka nayashimira ko yari ku rwego rwo hejuru”.

“Muri uyu mukino wa nyuma ntabwo byari byoroshye, kuko twageze aho tunganya amanota na mukeba, ariko amayeri y’umukino twamurushije niyo yaguhaye iki gikombe”.

“Ubufatanye buranga ikigo cyacu, Akarere ka Gatsibo Ishuri riherereyemo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa dufite, nibwo buduhesha uyu musaruro”.

“By’umwihariko, umuyobozi w’ikigo cyacu adushyigikira uko bwije n’uko bukeye byongeye anaduherekeza muri imwe mu mikino twitabira, ibi nabyo bikadutera gukorana umurava”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwakiriye iyi mikino, Meya Nzabonimpa Emmanuel yagize ati:”Kuba ikipe yacu itwaye iki gikombe n’iby’agaciro. By’umwihariko aka Karere gafite amateka avuze byinshi kuri uyu munsi turi kuzirikana, birumvikana ko n’abaturage banezerewe”.

“Nyuma y’imyaka 2 iyi kipe ishinzwe, umusaruro imaze kugira uratunejeje kuri ubu. Hashingiwe ko uy mukino ufite amateka akomeye muri aka Karere, iyi kipe tuzakora ibishoboka byose ngo ikomere, kuko idufaasha guha ibyishimo abaturage nk’uko mwabibonye muri iri rushanwa”.

“Nka Meya w’aka Karere, iki gikombe ngituye abatuye aka Karere, mbabwira ko ibyishimo iyi kipe itanze byagera kuri bose ndetse nabo bagakomeza kuyifasha no kuyishigikira ngo ikomeze iduheshe ibyishimo”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Bwana Twahirwa Alfred, aganira n’Itangazamakuru nyuma y’iri rushanwa, yagize ati:”Kuba aka Karere kakira iri rushanwa inshuro nyinshi, biva busabe itugezaho natwe tukabona ko yujuje ibisabwa tukagaha kuyakira”.

“Aka Karere by’umwihariko gafite amateka yihariye by’umwihariko kuri uyu munsi tuzirikana, ibi bikagafasha kujya mu za mbere zifuza gutegura iri rushanwa buri Mwaka”.

“Ukwisubiza iri rushanwa ku makipe yombi, byatweretse ko bakomereje aho bari bageze, gusa ntabwo twavuga ko n’abandi bagiye hasi kuko urwego iyi mikino yari iriho byagaragariye buri umwe ko uguhangana kwari hejuru”.

“Kuba amakipe kandi yitegura itangira rya Shampiyona mu Byumweru bibiri biri imbere, yakoresheje iyi mikino nko gukarishya imyitozo kandi ndahamya ko byabanyuze nabo”.

“Turi gukora ibishoboka byose ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo n’aka Karere, kugirango dufatanye mu kubaka ibikorwaremezo bizadufasha kujya dukina iyi mikino nta nkomyi ndetse n’aba bafana bari hano biyongere”.

“Iri rushanwa kandi ryaduhaye umukoro wo gutegura ikipe y’Iguhugu mu byiciro bitandukanye, yaba iy’Ingimbi izitabira Igikombe cy’Isi muri Croatia mu Mpeshyi y’uyu Mwaka, kwitegura Igikombe cy’Afurika cy’abakuru tuzakira mu 2026 ndetse n’andi marushanwa ari imbere twitegura kwitabira no kwakira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’ishimwe ‘CHENO’, Bwana Nkusi Deo, yitsa ku musaruro imikino itanga mu kubafasha gutanga ubutumwa bugenewe umunsi w’Intwali, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 29 umunsi w’Intwali ku nsanganyamatsiko ‘Ubutwali bw’Abanyarwanda Agaciro Kacu’, turishimira ko by’umwihariko mu mukino wa Handball iri rushanwa ryitabiriwe n’abakiri bato ku kigero cyo hejuru, ibi bikaba bidufasha gutanga ubutumwa mu bakiri bato kuko ari bo ejo heza hazaza h’Igihugu”.

“Nka zimwe mu ndangagaciro ziranga Intwali, ikinyabupfura no koroherana muri iyi mikino twishimiye ko byakozwe, ibi bikaba biduha ikizere ko iki gihugu kizakomeza kugira Intwali zikitangira”.

“Imikino nka kimwe mu bikorwa byitabirwa n’abatari bacye, iyo tuyifashishije mu gutanga ubutumwa bujyana n’Ubutwali, bitugirira akamaro ndetse n’ababa bayitabiriye bajyana ubutumwa bwo gukomeza gusigasira uyu muco mwiza Igihugu cyacu kimakaje.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, FERWAHAND yashimiye Gicumbi HBT yegukanye iri rushanwa

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, FERWAHAND yashimiye Kiziguro SS yegukanye iri rushanwa

 

Amafoto

Image
Bwana Nkusi Deo, ashyikiriza Igikombe Kapiteni wa Gicumbi HBT, Kayijamahe Yves

 

Image
Kiziguro SS yegukanye igikombe itsinze Gicumbi WHBT

 

Image
Ibyishimo byari byose kuri Gicumbi WHT nyuma yo kwisubiza iki gikombe itsinze Police HBC

 

Image
Mbesutunguwe Samuel wa Police HBC ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane Gicumbi HBT

 

Image
APR HBC yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda ADEGI mu mukino wari ishiraniro

 

Image
3 Stars yambaye icyatsi, niyo yegukanye umwanya wa Gatatu mu kiciro cy’abagore

 

Image
Ibyishimi byari byose mu bafana bari bitabiriye iyi mikino

 

Image
Bwana Nkusi Deo, yashimye Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda uburyo ryateguye iri Rushanwa n’uko ryagenze, asaba abakiri bato gukomeza gusigasira Umuco w’Ubutwali

 

Image
Meya Nzabonimpa Emmanuel yakurikiraniye hafi iyi mikino kugeza isojwe

 

Image
Ikibuga cya APAPEBU cyakiriye imikino ya nyuma, abafana bari bakubise bagipfutse.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *