77% by’Abanyakarongi bazaba batuye mu Mijyi mu Myaka 26 iri imbere, harasabwa iki?

0Shares

Abaturage bo mu Karere ka Karongi baravuga ko igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka bwo muri aka Karere, bagitegerejeho gukurura no kureshya abashoramari benshi n’ibikorwa byinshi by’iterambere bityo n’ibikorwa bizanira amafaranga abaturage bikiyongera.

Ni igishushanyombonera gishya giherutse kugaragarizwa abashoramari, kikaba cyarakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka. 

Kigaragaramo ibikorwa byinshi bishya by’iterambere hirya no hino muri aka Karere. 

Muri ibyo harimo ikibuga cy’indege kizubakwa mu Murenge wa Rubengera ahitwa mu Rwabitaka, ubu abahatuye babujijwe kubaka, aba bavuga ko icyo gikorwaremezo bakishimiye kubera ko bagitegerejeho kuba isoko y’amafaranga, ariko bagasaba ko bamenyeshwa nyirizina igihe imirimo izatangirira kubera ko umwaka wose ushize babujijwe kubaka nyamara ari kimwe mu bikorwa bifasha benshi kubona amikoro.

Muri iki gishushanyombonera gishya kandi hagaragaramo uko ubutaka bwegereye amazi y’ikiyaga cya Kivu bugomba kubyazwa umusaruro mu buryo bw’ishoramari. 

Ibindi biri muri iki gishushambonera gishya ni icyanya cy’inganda kizaba kiri mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Kayenzi. 

Icyanya cy’inganda cyari kuri aka Karere gisa n’ikitabaho kubera ko kirimo uruganda rumwe rudori rwa Urimubenshi Aimable rukora amatafari ya ruriba mu ibumba. 

Uyu mushoramari ahamagarira bagenzi be kwitabira gushora imari i Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine atangaza ko hagiye gukurikiraho kuganira n’abatuye aho iki cyanya kizaba kiri kugira ngo bahimurwe mu  gihe hagitegerejwe ko inama y’abaministri izemeza iki gishushanyombonera.

Karongi ni Akarere gafite Umujyi washyizwe mu yunganira Kigali, ibigaha amahirwe yo kwihuta mu iterambere. 

Muri iki gishushanyombonera gishya, bigaragara ko muri 2050, Karongi izaba ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 700, muri bo 77% bazaba batuye mu Mujyi wa Karongi n’indi mijyi mito izaba iwunganira irimo Kirinda, Birambo na Mubuga, mu gihe abandi basaga ibihumbi 180 bangana na 23% ari bo bazaba batuye mu byaro. 

Ni mu gihe Umujyi wa Karongi wo uzaba uri mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera. 

Ni igishushanyombonera kandi kigaragaramo imishinga 90 yo mu ngeri zitandukanye izaba igamije guteza imbere Karongi, imishinga izakorerwa mu mijyi ndetse no mu byaro. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *