Rwanda: Igitera abava kugororerwa mu Bigo Ngororamuco gusubira mu Muhanda

0Shares

Bamwe mu bahagarariye inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurengera umwana, bavuga ko kuba hakiri abana bajya ku muhanda abandi bagasubirayo nyuma yo kuva mu bigo ngororamuco, biterwa n’uko impamvu zibatera kujya mu muhanda zo ziba zitashakiwe ibisubizo by’umwihariko iyo mu muryango. 

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ndetse na SOS Children Villages.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe aho ikibazo cy’abana bo ku muhanda kigeze, imbogamizi zigihari zituma kidacika ndetse no kurebera hamwe icyakorwa ngo iki kibazo gicike burundu.

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu mpamvu zagarutsweho n’abitabiriye iyi nama, mu gutuma abana bajya ku mihanda ndetse ngo kuba icyo kibazo kidashakirwa igisubizo ikaba ari imbogamizi ikomeye ituma icyo kibazo gikomeza kubaho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS Mufulukye Fred, na we avuga ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugushaka igisubizo ku mpamvu zituma abana bajya cyangwa basubira ku muhanda aho gushaka igisubizo k’ingaruka gusa.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assumpta avuga ko bizeye ko ikibazo cy’abana bajya ku muhanda kizashira burundu mu gihe inzego zitandukanye zaba zifatanyirije hamwe mu gukemura ikibatera kujya ku muhanda.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko hazajya habaho inama nk’izi buri mezi atatu hagamijwe kureba ibyagezweho, imbogamizi, n’ibyo bakwiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo umwana akomeze arindwe kujya ku muhanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *