Rwanda: Abashakashatsi muri Kaminuza basabwe kugira uruhare mu kurwanya Igwingira

0Shares

Abarimu n’abashakashatsi muri za kaminuza ku birebana n’imirire basabwe gufasha igihugu mu kugera ku ntego yo kugabanya igwingira ry’abana rikomeje kuba ikibazo cy’ingutu mu Rwanda.

Ku rundi ruhande abarimu n’abashakashatsi ku mirire n’ubuhinzi, bemeza ko uruhare rwabo rwari rukenewe mu gufasha igihugu kugera ku ntego zo kugabanya igwingira mu bana.

Imibare y’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), igaragaza ko mu Rwanda 75% by’abana bagwingira bitewe n’uko ababyeyi baba badafite ubumenyi mu gihe 31% bagwingira biturutse mu ruhererekane rw’imiryango.

Umuyobozi w’Umuryango GAIN uharanira guteza imbere imirire, Karumba Silver Richard, avuga ko aba barimu bitezweho umusaruro ufatika mu guhashya ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, U Rwanda rwihaye intego y’uko igwingira rizava kuri 33% ririho ubu rigere kuri 15% mu 2029.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’imikurire no kurengera umwana Gilbert Munyemana avuga ko ubufatanye bw’inzego zinyuranye ari ingenzi mu kugera ku ntego y’igihugu yo guhashya igwingira mu bana no guteza imbere imirire.

Mu Rwanda, imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko ¼ cy’abangavu n’ingimbi bafite ibibazo by’igwingira n’imirire itaboneye. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *