Impamvu ba Mukerarugendo bahitamo gusura u Rwanda

0Shares

Mu gihe hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo, bamwe mu basura u Rwanda n’ababakira bemeza ko umutekano uri mu gihugu n’ibyiza nyaburanga bihaboneka biri mu bireshya abarusura bagenda bazamuka ndetse n’ibyo binjiriza igihugu bigenda bizamuka.

Umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo 2024 wizihijwe mu gihe u Rwanda rwishimira umusaruro uturuka muri uru rwego kuko nk’imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB igaragaza ko muri 2023, u Rwanda rwasuwe n’abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400 binjirije igihugu asaga miliyoni 620 z’Amadorari.

Ni mu gihe muri 2022, ubukerarugendo bwari bwarinjirije igihugu miliyoni 500 z’Amadorari bihwanye n’izamuka rya 36%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *