Rutsiro: Ku Kirwa cya Bugarura barifuza indi mirimo yunganira Uburobyi

0Shares

Abatuye ikirwa cya Bugarura mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, bifuza gushakirwa imirimo yunganira uburobyi dore ko iyo uburobyi bwahagaritswe kugira ngo umusaruro w’isambaza wiyongere imirimo ibura, bigatuma bamwe bishora mu mirimo itemewe irimo no kwambutsa magendu yo mu mazi.

Ku Kirwa cya Bugarura, bamwe mu bagituye dusanze bita ku bwato bwabo mu gihe uburobyi bwahagaritswe amezi abiri, kugira ngo umusaruro w’isambaza n’indugu wiyongere.

Muri Centre y’ubucuruzi yo kuri iki kirwa, urujya n’uruza ni ruke ugereranyije n’urusanzwe ruhaboneka, iyo ibikorwa by’uburobyi bifunguye.

Iyo ibikorwa byafunze, ntibyorohera 90% by’abatuye Bugarura, ubusanzwe mu buzima bwa buri munsi batunzwe n’uburobyi.

Kuri iyi nshuro kuko ifunga ry’ikiyaga ryahuriranye n’itangira ry’igihembwe cy’ihinga, abenshi ubu amaboko bayerekeje mu ihinga ryiganjemo gutera ibishyimbo, imyumbati, n’ibigori.

Kutoroherwa n’imibereho kuri aba batuye Bugarura mu gihe uburobyi bwahagaritswe, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ikeka ko ariyo mpamvu abishora mu bikorwa bitemewe birimo ba rushimusi mu kiyaga, guhinga ku birwa bikomye no kwinjiza magendu biyongera kabone n’ubwo bidakabije cyane.

Ku buso burenga km2 imwe ikirwa cya Bugarura gifite, hatuye abarenga ibihumbi 2 400.

Ubuso bw’aha hantu ngo ntibuhagije kuba bwaturwaho ngo bunahingweho, bityo hakenewe indi mirimo yunganira uburobyi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko bwitegura kuganira n’abatuye iki kirwa, hakagaragazwa indi mirimo yifuzwa yakunganira uburobyi.

Ikirwa cya Bugarura, kiri mu birwa 42 biri mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Rutsiro, kikaba ari cyo cyonyine gituwe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *