Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda [Minisports], Nelly Mukazayire, yasabye ko hashyigikirwa ibikorwa by’Umuryango Nyarwanda wita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe binyuze mu bikorwa bya Siporo [Special Oympics Rwanda].
Mukazayire yabisabye nyuma yo kwitabira ibikorwa byateguwe n’uyu muryango kuri uyu wa Gatatu, nka kimwe mu bikorwa byaranze umunsi wa kabiri w’inama ny’Afurika ihuza Special Olympics iri kubera mu Rwanda.
Ibi bikorwa, birimo imikino y’intoki ya Basketball yakiniwe mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro ya LycĂ©e de Kigali mu Rugunga mu Mujyi wa Kigali.
Mu rwego rwo gufasha abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe kwisanga muri Sosiyete, Special Olympics Rwanda yakoze ubu bukangurambaga bwifashishije umukino wa Basketball, aho bamwe mu batoza n’abakinnyi b’uyu mukino imbere mu gihugu bitabiriye ibi bikorwa.
Bamwe muri bo barimo; Umutoza Mutokambale Moise, Umukinnyi w’Ikipe ya REG Basketball Club, Pitchou Kambuy Manga, Uwase Denise n’abandi…
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi bikorwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda [Minisports], Nelly Mukazayire, yagize ati:âMu izina rya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, ndashimira abagize Special Olympics zo mu bihugu 15 by’Afurika na USA, mwitabiriye iyi nama. Ndashimira kandi by’umwihariko n’abandi bitabiriye iki gikorwa barimo n’abakinnyi bafite Ubumuga bwo mu Mutweâ.
Yunzemo ati:âIyi nama n’ibikorwa biri kuyiranga, biba umwanya mwiza wo kwigishanya no kungurana ubumenyi butandukanye, bujyanye n’uburyo abantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe bafashwa kwisanga mu bandi, aho guhezwa nk’uko bikorwa muri bimwe mu bihugu bitandukanyeâ.
âNka Minisiteri ya Siporo, tuzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bitandukanye ndetse n’ubukangurambaga bugamije gushishikariza kwita ku bantu bafite Ubumuga bwo mu Mutwe, kuko nabo n’abantu nk’abandiâ.Â
âBinyuze muri aya mahugurwa y’uyu munsi, u Rwanda n’Afurika muri rusange, twizeye bazarushaho guhumura amaso abatarasobanukirwa icyo Special Olympics aricyo, kandi abitabiriye ibi bikorwa turifuza ko bazarushaho kuba urumuri rw’Umugabane wacuâ.
Iyi nama iri kubera mu Rwanda, Igamije gusangira ibanga Special Olympics Rwanda yakoresheje ishyira mu bikorwa Umushinga wo gufasha abafite Ubumuga bwo mu Mutwe nâabatabufite bagasabana.
Uyu mushinga uzwi nka Unified Champion Schools, umaze Imyaka Ine (4), ushyirwa mu bikorwa mu Bigo byâAmashuri 210 mu gihugu hose.
Binyuze mu nsanganyamatsiko ya âExcellence in Actionâ Expending Unified Champion Schools across Africa yahawe iyi nama, abayitabiriye basaga 60 bahagarariye Ibihugu 15, biyemeye ko Afurika igomba kuba intashyikirwa mu bikorwa byo kwagura Umushinga wa âUnified Champion Schools (UCS)â.
Binyuze mu nsanganyamatsiko ya âExcellence in Actionâ Expending Unified Champion Schools across Africa yahawe iyi nama, abayitabiriye basaga 60 bahagarariye Ibihugu 15, biyemeye ko Afurika igomba kuba intashyikirwa mu bikorwa byo kwagura Umushinga wa âUnified Champion Schools (UCS)â.
Uretse u Rwanda, iyi nama yitabiriwe na Special Olympics zo mu bihugu birimo; Burkina Faso, Cameroon, Mali, Namibia, Uganda, Zambia, Zimbabwe, Gambia, Nigeria, Kenya, Tanzania, Cote Dâivoire, South Africa na USA.
Amafoto