Abaturage batuye mu Mirenge ya Gikundamvura na Muganza yo mu Karere ka Rusizi bagiye gusubiza agatima impembero kuko mu minsi iri imbere hagiye kubakwa Ikiraro cya Rubyiro cyari kimaze umwaka usaga cyarangiritse.
Nyuma y’igihe kitari gito aba baturage batorohewe n’ubuhahiranire kubera ikiraro cyasenywe n’imvura, ku Mugezi wa Rubyiro hagiye gutangira imirimo yo kubaka icyo mu kirere.
Iki kiraro cyari ku Mugezi wa Rubyiro, cyasenywe n’imvura yaguye muri Nzeri umwaka ushize wa 2023, cyose kigwa muri uyu mugezi.
Abifashishaga iki kiraro mu ngendo zabo, bavuga ko imitima yabo iba ihagaze, kuko mu gihe cy’imvura kwambuka biba ari ingorabahizi.
Abaturage bavuga ko isenyuka ry’iki kiraro ryagize ingaruka nyinshi ku bukungu bwabo dore ko umusaruro w’ibihingwa byinshi byera hakurya y’Umugezi wa Rubyiro utabasha kugera ku masoko.
Icyifuzo cyo kubakirwa ikiraro gishya ku Mugezi wa Rubyiro, kigiye gusubizwa kuko Sosiyete y’Ubwubatsi yitwa Bridge to Prosperity yatangiye gupima ahazubakwa ikiraro cyo mu kirere kizashyirwa ahahoze icyasenyutse.
Umukozi wa Bridge to Prosperity, Ndayambaje Noël, yavuze ko abaturage bakwiye kugira icyizere ko ibibazo bahuraga na byo bigiye gukemuka.
Ikiraro cya Rubyiro ni ingenzi cyane ku baturiye imirenge igize Ikibaya cya Bugarama dore ko gikungahaye ku buhinzi bw’umuceri, imbuto n’indyoshyandyo ndetse kikaba ari cyo cyifashishwa mu kugeza umusaruro ku masoko. (RBA)
Amafoto y’Ikiraro cyangiritse