Nyamasheke: Barishimira kubona Serivisi nshya nyuma y’uko Santire ya Tyazo ivuguruwe (Amafoto)

0Shares

Abatuye n’abakorera muri Santere ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kuyivugurura ikaba irimo kubakwamo inzu z’ubucuruzi z’amagorofa byatumye hari na serivisi z’ubucuruzi nshya zatangiye kuhagera.

Ubu santere ni yo ikomeye muri Nyamasheke ariko yasaga n’iyasigaye inyuma kuva mu myaka yo hambere.

Mu gihe kitarenze umwaka itangiye kuvugururwa, huzuye inzu zigeretse zinakorerwamo ubucuruzi, izindi ziracyarimo kuzamurwa. yaba abahaturiye, abahagenda n’abahakorera bagaragaza ko hahindutse mu buryo bugaragara.

Kuhubaka inzu zigezweho kandi zigeretse byatumye iyi santere yaguka irushaho kuba nziza n’abacuruzi bariyongera haza n’ibicuruzwa bishya nka moto n’ibindi babonaga bakoze urugendo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko bufatanyije n’abikorera barimo gushyira imbaraga muri iyi santere ikazaba yujuje ibikenerwa byose bashakiraga ahandi.

Mu Karere ka Nyamasheke hari n’izindi santere zigenda zivugururwa ndetse n’izizimurwa ziri ahantu hatameze neza kugira ngo iterambere rijyane no gukorera hameze neza. (RBA)

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *