Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Rwanda: Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Uburezi, yibutsa ko butaragera ahifuzwa – THEUPDATE

Rwanda: Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Uburezi, yibutsa ko butaragera ahifuzwa

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko uburezi ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’u Rwanda bityo ko hakwiye uruhare rwa bose mu kubuteza imbere.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph.Umukuru w’Igihugu yashimiye Nsengimana, avuga ko indahiro ye ari igihamya cy’uko yemeye izi nshingano nshya yahawe.

Ati: “Mu magambo make, kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n’ibireba uburezi bw’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uburezi ari icy’ibanze mu byo iterambere ry’u Rwanda ryubakiyeho.

Ati “Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere ry’igihugu cyacu, mu iterambere ry’Abanyarwanda mu mikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga, iva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze.”

Yashimangiye ko uburezi bufasha u Rwanda kumenya Isi n’abayituye.

Ati “Byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu, ugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’Isi ariko noneho banashingiraho biyubaka mu majyambere n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera imbere n’ubwo hari ibitaragerwaho.

Ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe, ubusanzwe ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo inshingano Nsengimana yarahiriye zikomeye ariko atazazikora wenyine ahubwo zireba inzego zose z’igihugu, bityo hazabaho ubufatanye.

Ati: “Aho tugeze ni heza, nta bwo twasubira inyuma ahubwo duhera aho bigeze tukifuza ko byatera imbere kurushaho. Inshingano ufite ni bwo buremere bwayo ariko tuzafatanya mu byo tugomba kuzuza.”

Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, asimbuye Twagirayezu Gaspard.

Mbere y’uko ahabwa kuba Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yari Umuyobozi wa Mastercard Foundation, ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.

Nsengimana kandi yakoze mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation. (RBA)

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *