CAF Champions League: Buri mukinnyi wa APR FC yategewe 3000$ mu gihe bakuramo Pyramids FC

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 guhera ku isaha ya saa 18:00 ruzaba rwambikanye hagati y’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino w’ijonjora rya kabiri, imihigo ni yose.

Amakuru akomeje kwisukiranya ku ruhande rwa APR FC, aremeza ko buri mukinnyi w’iyi kipe yatewe Ibihumbi 3 by’Amadorali y’Amerika, aya akaba abarirwa muri Miliyoni 3 n’Ibihumbi 600 Frw, mu gihe baramuka basezereye iki gihangange cyo mu Bwami bwa Pharaoh.

Uretse aya mafaranga kandi, haravugwa ko hari n’ibindi bitagira ingano aba bakinnyi bahabwa mu gihe baramuka bakoze ibiri gufatwa nk’ibitangaza kugeza ubu, kuko mu Myaka isaga 30 iyi kipe imaze, itaragera mu mikino y’Amatsinda ya CAF Champions League.

N’ubwo iyi ntego idasanzwe imenyerewe, ariko APR FC n’ibisanzwe kuri yo, iyo abakinnyi bitwaye neza.

Nk’ubu, biravugwa ko buri mukinnyi yahawe 1000$, nyuma y’uko basezereye ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzaniya, mu ijonjora ry’ibanze.

Bivuze ko mu gihe baramuka basezereye Pyramids FC, aka gahimbazamushyi kakikuba inshuro eshatu zose.

Gusa, ntabwo aka kazi koroshye, kuko ubwo amakipe yombi aheruka guhura, Pyramids FC yakuyemo APR FC iyinyagiye ibitego 6-1, mu gihe umukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yari yaguye miswi y’u 0-0.

Nyuma y’umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Amahoro, uwo kwishyura uzakinirwa mu Misiri tariki ya 20 Nzeri 2024.

Twibutse ko APR FC ibitse ibikombe 5 bya Shampiyona y’u Rwanda byikurikiranya, yakatishije itike yo guhura na Pyramids FC nyuma yo gusezerera AZAM FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Mu rwego rwo kwitegura APR FC, Pyramids FC yaraye igeze i Kigali izanye n’abantu 53, baje mu Ndege yihariye (Private Jet).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *