Rwanda: Insengero n’Imiryango ishingiye ku myemerere irenga 40 yahagaritswe

0Shares

Leta y’u Rwanda yahagaritse insengero n’imiryango 43 y’amasengesho, mu gikorwa gikomeje cyo kugenzura niba insengero zujuje ibisabwa, birimo n’ingamba z’isuku.

Amakuru avuga ko insengero zigera hafi ku 8,000 zimaze gufungwa, zisabwa kuzuza ibyangombwa by’imikorere. Izi 43 zo zahagaritswe kuko “zidafite ubuzima gatozi”.

Ni gahunda yatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga (7) iyobowe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), rufatanyije na polisi, na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Kuva icyo gihe, ubu ni bwo bwa mbere habayeho guhagarika “imiryango ishingiye ku myemerere”.

Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko yahagaritswe hashingiwe ku ibaruwa ya RGB yo ku itariki ya 22 Kanama (8) “igaragaza urutonde rw’imiryango idafite ubuzima gatozi” (cyangwa ‘personnalite juridique’).

Iyo miryango n’amatorero yakoreraga mu turere 18 – muri 30 twose hamwe tugize u Rwanda – “bitemewe n’amategeko”.

Ku rutonde rw’iyo miryango, hariho imwe izwi ko yagiye ishibuka ku matorero ya gikristu asanzwe yemewe n’amategeko mu Rwanda. Hakaba n’indi itari izwi henshi.

Mu Rwanda, bamwe mu banyamadini banenze igikorwa cya leta cyo gufunga insengero ivuga ko zitujuje ibisabwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, ihagarikwa ryayo ryakiriwe mu buryo butandukanye.

Ku rubuga X, Emmanuel Nzeyimana yashimye icyo cyemezo, ati: “Murakoze Leta nziza ireberera abaturage bayo ibyiza akajagari mu nsengero Kari gakabije ibaze ko hari aho basengeraga mu gitondo bazoza [basoza] hakaba akabari.”

Uwanditse ko yitwa Ernest yatangaje ku rubuga X ko ari byiza gufasha abaturage kugira ngo “badakomeza kuriganywa!”, ati:

“Ariko Abagorozi ni itorero rifasha abaturage, haba mu myumvire, Ritabaka Amafaranga, Rigira abantu bari smart [bajijutse] bafite Imyumvire mizima ,rigifite urubyiruko rutishwe nibiyobyabwenge ubona bafite ahazaza murabahemukiye pe!”

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana na bamwe mu bo mu miryango yahagaritswe, kugeza ubu ntibirashoboka.

Iyi nkubiri y’isuzuma ry’insengero ni yo ya mbere ifunzwemo nyinshi cyane kuva itegeko rijyanye no kugenzura ikwirakwira ryazo ryashyirwaho mu myaka itanu ishize.

Ritegeka insengero gukorera mu nyubako zitekanye, ndetse rikabuza ikoreshwa ry’indangururamajwi zivuga cyane mu gihe cy’amateraniro.

Rinategeka ababwirizabutumwa kuba bafite impamyabushobozi mu by’iyobokamana (theology), mbere yuko bafungura urusengero.

Ubwo iryo tegeko ryatangiraga gukurikizwa mu mwaka wa 2018, insengero zigera kuri 700 zarafunzwe.

Abategetsi bavuga ko barimo guhagurukira izo nsengero kuko zagize igihe cy’imyaka itanu cyo kugira ngo zuzuze ibisabwa.

Mu cyumweru gishize, mu muhango wo kwakira indahiro z’abadepite, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashyigikiye ifungwa ryazo.

Yavuze ko “ayo makanisa [insengero] amwe yagiyeho kugira ngo abantu bakamure na ducye abantu bafite bibonere umutungo wabo”.

Perezida Kagame yatanze igitekerezo ku badepite ko nibiba ngombwa hari insengero zashyirirwaho umusoro.

Kagame, uherutse gutsindira manda ya kane nka Perezida n’amajwi 99%, abamunenga bavuga ko ategeka sosiyete nyarwanda igenzurwa mu buryo bukomeye, aho hari ubwisanzure bucye bwo kuvuga icyo umuntu atekereza. (BBC)

May be an image of text

May be an image of text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *