Abasesengura politiki y’u Rwanda basanga abayobozi bakwiye kujya mu ngamba kugira ngo ibitaragezweho muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST1 bizashyirwe mu bikorwa, kandi n’igihugu kizakomeze umuvuduko w’iterambere kigezeho.
Taliki ya 11 Kanama 2024, yiyanditse mu mateka y’u Rwanda kuko yashimangiye amahitamo y’Abanyarwanda. Umukuru w’Igihugu bihitiyemo ko akomeza kubayobora yararahiye.
Mu mbwirwaruhame ye, yagaragaje ko hari byinshi ateganya kugeza ku baturage muri manda y’imyaka 5 atangiye.
Kuri ubu, u Rwanda ruri ku muvuduko w’iterambere wo hejuru ku buryo abasesenguzi bemeza ko ari cyo gituma abaturage badashobora kwitesha umuyobozi wawubagejejeho.
Bamwe mu basesenguzi kandi basanga hakwiriye ubufatanye bw’ibyiciro byose by’abaturage n’abayobozi kugira ngo ibitarakozwe muri manda ishize bizashingirweho mu kwihutisha iterambere abaturage bifuza.
Ku rundi ruhande kandi itorwa rya Perezida Kagame ngo risobanuye byinshi cyane cyane ku bibazo by’umutekano muke w’akarere u Rwanda ruherereyemo.
Uretse u Rwanda kandi ngo ubunararibonye bwa Perezida Paul Kagame mu miyoborere, ni umusingi wafasha na Afurika kwigira utangendera ku bandi.
Izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, uw’inganda, guhanga imirimo mishya, kongera ibikorwaremezo harimo n’imiturire, Ikoranabuhanga, serivisi z’imari n’ishoramari, kunoza ubukerarugendo no kurengera abatishoboye ni bimwe mu bikubiye mu migabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi ya 2024-2029.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko guhera muri uyu mwaka wa 2024, manda y’Umukuru w’Igihugu izaba ari imyaka 5 kandi akaba atarenza inshuro 2. (RBA)