Taekwondo: Dream Fighters yihariye Umunsi wa mbere w’Irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup”

Ikipe ya Dream Fighters yo mu Mujyi wa Kigali, yihariye Umunsi wa mbere w’Irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup”, ryatangiye kuri uyu wa kabiri, aho biteganyijwe ko risozwa kuri uyu wa gatatu.

Bitandukanye n’Umwaka ushize ubwo ryakinirwaga mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena, kuri iyi nshuro ya 11 rikinwa, riri gukinirwa muri Petit Sitade Amahoro ivuguruye.

Mu byicikiro byakinwe ku munsi wa mbere muri Sitire (Style) ya Poomsae cyangwa se kwiyereka, iyi Kipe yakusanyije Imidali 7.

Iyi midali irimo umudali wa Zahabu mu kiciro cy’abagabo barengaje Imyaka 30, Umidali wa Zahabu mu kiciro cy’abagore bari munsi y’Imyaka 30, Umudali wa Zahabu, Silver na Bronze mu kiciro cy’abangavu n’Umudali wa Zahabu na Bronze mu kiciro cy’Ingimbi.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo haza gusozwa iri Rushanwa, abakinnyi basaga 400 bavuye mu bihugu 6 byitabiriye iri rushanwa, baraza guhatana muri Sitire (Style) ya (Kyorugi) cyangwa kurwana.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo mu Rwanda, ku nkunga ya Ambasade ya Koreya mu Rwanda.

Uko abakinnyi bitwaye ku munsi wa mbere muri Sitire (Style) Poomsae

  • Senior Male U-30
  1. Rugambwa Junior (Han Taekwondo Academy)
  2. Iradukunda Mucyo Ivan (Dream TC)
  3. Gwiza Bruno (Best Choice Taekwondo Academy)
  4. Rukundo Guy (Mahama Taekwondo Club)
  • Senior Male Over 30
  1. Sibomana Jean de Dieu (Dream Fighters)
  2. Michael Kimathi (Kenya Regional TC)
  • Senior Female U-30
  1. Tuyisenge Kevine (Dream Fighters TC)
  2. Iratuzi Kevine (Dream TC)
  3. Uwamahoro Francine (Dream TC)
  • Junior Female
  1. Irasubiza Queen (Dream Fighters TC)
  2. Gikundiro Shippi (Dream Fighters TC)
  3. Uwimana Aline (Dream Fighters TC)
  • Junior Male
  1. Shema Eric (Dream Fighters TC)
  2. Arnav Raaj Leon (Phoenix TC/Kenya)
  3. Habaguhirwa Benoit (Dream Fighters TC).

Amafoto

Image

Image

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *