Diporomasi: Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’iy’uwa Algeria

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier, yakiriye mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Algeria, Ibrahim Boughali, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibrahim Boughali waje ahagarariye Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko abisobanura.“Hano naje mpagarariye Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku butumire bw’inshuti ye Paul Kagame. Ni ikimenyetso cy’imibanre myiza y’ibihugu byacu byombi n’ubushake bwo gukomeza gutera imbere twagura umubano mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byacu.”

Ibrahim Boughali kandi yashimye uburyo igikorwa cyo kurahira kwa Perezida wa Republika cyari giteguye neza.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda Francois Xavier asobanura ko ibiganiro byabo byari bigamije kureba uko bashimangira umubano w’ibihugu byombi kuko usanzwe ari mwiza.

U Rwanda na Algeria bisanganywe ubufatanye mu burezi, ubuzima, ubucuruzi, n’ikoranabuhanga.

Mu bijyanye na diplomasi Algeria ifite uyihagarariye mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, naho uhagarariye u Rwanda muri Algeria akagira icyicaro mu Misiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *