Amafoto: Abakuru b’Ibihugu 22 bitabiriye Ibirori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi, bakomeje kugera i Kigali aho baje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori by’Irahira rya Perezida Kagame Paul.

Ni ibirori biteganyijwe kubera muri Stade Amahoro kuri uyu wa 11 Kanama 2024, biritabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Gihugu n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu 22 bategerejwe i Kigali mu birori by’Irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ni ibirori kandi bizitabirwa na ba Visi Perezida batatu, ba Minisitiri w’Intebe babiri, Minisitiri w’Intebe Wungirije, abayobora Inteko Zishinga Amategeko babiri, abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga n’iy’Uturere batanu n’abandi bazaba bayoboye amatsinda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Igicamunsi n’umugoroba w’akazi kenshi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ko kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika na za Guverinoma batumiwe mu birori by’Irahira rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bizaba ku Cyumweru ku gicamunsi.”

  • Abakuru b’Ibihugu benshi bamaze kugera mu Rwanda

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abashyitsi baturutse hirya no hino biganjemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bagiye bagera i Kigali mu bihe bitandukanye.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bagiye bakirwa n’abayobozi muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare n’abandi.

Mu bahageze harimo, Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo na Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya.

Hari kandi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Abandi banyacyubahiro bageze mu Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko na Visi Perezida wa Côte d’Ivoire, Tiemoko Meyliet Koné na Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Émery Trovoada.

Perezida Kagame ugiye kurahirira gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, yabigezeho nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 15 Nyakanga, ku majwi 99, 18%.

Amafoto

May be an image of 10 people, helicopter and text

May be an image of 8 people, aircraft and text

May be an image of 2 people and newsroom

May be an image of 8 people and text

May be an image of 2 people, wedding and text

May be an image of 2 people and aircraft

May be a black-and-white image of 2 people, suit and the Oval Office

May be an image of 2 people, aircraft and text

May be an image of 10 people

May be an image of 3 people and text

May be an image of 8 people, suit and wedding

May be an image of 2 people, aircraft and text

May be an image of 6 people

May be an image of 4 people, helicopter and text

May be an image of 2 people, aircraft and text that says "DANG RBA CIGITAL DIC"

May be an image of 1 person, aircraft and text

May be an image of 1 person, aircraft and suit

May be an image of 4 people, helicopter and text

May be an image of 7 people, helicopter and text

May be an image of 9 people, helicopter and text

May be an image of 9 people, helicopter and text

May be an image of 8 people, suit and text

May be an image of 5 people, aircraft and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *