Uko Ubushakashatsi bufasha u Rwanda mu Iterambere

Bamwe mu bashakashatsi bemeza ko ibiva mu byo babonye bihabwa agaciro n’abafata ibyemezo ku buryo byagurwa bikavamo imishinga y’ubucuruzi ishyirwa ku isoko, igasubiza ibibazo byugarije igihugu birimo nk’imirire mibi n’ihumanywa ry’ikirere babifashijwemo n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga NCST.

Ubushakashatsi bwakozwe na Musabirema Alexis bugaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ndetse n’ibura ry’amaraso mu bana n’ababyeyi cyacyemurwa n’ifu y’amajeri cyangwa injereri kuri bamwe.

Aho akorera ahagenera ubushyuhe n’ubuhehere bw’ibipimo byemewe ndetse anafite amasanduku yororeramo ayo majeri akajyeraho atera amajyi, agaturagira mu ituragiro rikoranywe ikoranabuhanga.Ni igikorwa cyavuye mu gitekerezo abifashijwemo n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga NCST yamuteye inkunga ya miliyoni 50Frw.

Arateganya kugeza muri Kamena umwaka utaha wa 2025, afite ibiro 300 by’ifu y’amajeri azageza ku isoko, yemeza ko ikungahaye cyane ku ntungamubiri n’imyunyu ngugu itandukanye yafasha kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana n’ibura ry’amaraso ku babyeyi.

Kuva ikigega cy’ubushakashatsi no guhanga udushya cyashyirwaho muri 2018, hari imishinga y’ubushakashatsi 125 yashowemo asaga miriyari 6Frw.

Tuyizere Emmanuel nawe yahawe miliyoni 50Frw yo kwagura umushinga we wo gusuzuzuma imyotsi ihumanya ikirere isohorwa n’ibinyabiziga, ku buryo ubu yatumije imashini azifashisha gukora utwuma tuzajya dushyirwa mu modoka tukagaragaza ikigero cy’iyo myotsi afatanyije na Polisi y’u Rwanda.

Imibare ya NCST igaragaza ko umubare w’abashakashatsi mu myaka 3 ishize wazamutse uva ku bihumbi 2 muri 2020 ugera ku bihumbi 3,800 ndetse muri abo abagore bavuye kuri 558 bageze kuri 996.

Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Alphonse Nkurunziza we akora ubushakashatsi bushyikirizwa abafata ibyemezo akaba yishimira ko ibiva muri ubwo bushakashatsi bihabwa agaciro bigashyirwa mu bikorwa.

Muri 2020, igihugu cyashoraga 0.69% by’Umusaruro mbumbe mu bushakashatsi, ubu ayo leta ishoramo ageze kuri 0.79% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga Dr. Mutimura Eugene arishimira ko hari imishinga bafite ubu igera kuri 20 y’ubushakashatsi burimo kwaguka bugana ku isoko ry’ubucuruzi.

Intego ihari nuko byibuze leta yashyira 1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu bushakashatsi busubiza ibibazo igihugu gifite kuko bitarenze mu 2035, biteganyijwe ko uru rwego rw’ubushakashatsi Leta izaba irushyiramo 1.5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu na 3% bitarenze mu 2050. (RBA & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *