Perezida Kagame ari mu Banyacyubahiro batumiwe mu Birori byo gufungura Imikino Olempike i Paris

0Shares

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori bitangiza Imikino Olempike bizabera mu Mujyi wa Paris ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga kuri Siporo mu rugendo rw’Iterambere rirambye, yabereye mu Ngoro Ndangamateka ya Louvre. 

Iyi nama yateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike, iterwa inkunga n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (AFD).

Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abakinnyi batandukanye, abahagarariye siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mbere yo kwitabira ibirori bitangiza ku mugaragaro Imikino Olempike bizabera ku Mugezi wa ku Mugezi wa Seine.

Imikino Olempike izatangira ku mugaragaro tariki ya 26 Nyakanga, isozwe ku wa 11 Kanama 2024. Izitabirwa n’abakinnyi basaga 10,500 mu mikino 32 itandukanye.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi umunani mu Mikino Olempike barimo abakina gusiganwa ku magare, abasiganwa ku maguru, koga ndetse n’abarwanisha inkota [Fencing].

U Rwanda rwitabiriye Imikino Olempike bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu basiganwe ku maguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *