Ababaruramari basabwe gushyira mu Bikorwa amategeko mashya agenga Imisoro

0Shares

Abakozi b’ibigo bya Leta n’abikorera bashinzwe ibaruramari n’imisoro, basabwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zabayeho mu mategeko agenga imisoro n’amahoro mu Rwanda.

Ni mu gihe abarenga 100 bateraniye i Musanze mu mahugurwa yateguwe n’Urugaga ICPAR rushinzwe ababaruramari b’umwuga mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro.

Abitabiriye ayo mahugurwa ngarukamwaka abaye ku nshuro ya 13 barimo gusobanurirwa uburyo bunoze bwo kwakira no gukoresha umusoro hibandwa kuri serivisi, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse n’ingamba zigamije kugendana n’imiterere n’impinduka zabayeho mu mategeko agenga imisoro n’amahoro mu Rwanda.

Bamwe muri bo bashimangira ko  gusangira ubunararibonye, babyitezeho umusaruro.

Umuyobozi Mukukuru wa ICPAR, Amin Miramago avuga ko kongera guhura bagasobanurirwa izo mpinduka, bije ari igisubizo ku mbogamizi n’amakosa yari yatangiye kugaragara.

Hashingiwe ku bumenyi bazakura muri aya mahugurwa azamara iminsi 3, abo bakozi mu bigo bya Leta n’abikorera basabwe kwihutira kubahiriza impinduka zabayeho mu misoro n’amahoro nk’uko Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro Niwenshuti Ronald, yabibasabye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari washize wa 2023/24, hakusanyijwe umusoro ungana na miliyari ibihumbi 2.619.

Muri uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari wa 2024/2025, biteganijwe ko umusoro uzakusanywa ari miliyari 3,061 bingana na 54% y’ingengo y’imari y’igihugu ihwanye na miliyari 5,690. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *