Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje bidasubirwaho, ibya burundu byavuye mu matora akomatanije, ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye kuva ku matariki ya 14-16 z’uku kwezi kwa 7.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko Perezida Paul Kagame w’Umuryango RPF Inkotanyi n’indi mitwe bifatanije, ariwe wugukanye instinzi n’amajwi 99,18%, akurikirwa na Frank Habineza waserukiye Ishyaka rya Green Party wagize amajwi 0,50, naho Philippe Mpayimana wahatanye nk’Umukandida wigenga asarura amajwi 0, 32%.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yagaragaje ko ku bijyanye n’Abadepite, Umurynago RPF n’imitwe ya Politike bafatanyije ariwo wegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amaegeko umutwe w’Abadepite aho watsindiye imyaka 37, ishyaka PL ryegukanye intebe 5 kimwe n’ishyaka rya PSD naryo ryabonye imyanya 5.
Ishyaka rya Green Party ryatsindiye intebe 2, PDI nayo yegukanye intebe 2 ndetse n’ishyaka PS Imberakuri ryabonye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, naho umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier nta mwanya yabonye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza avuga ko aya matora yagaragaje aho igihugu kigeze muri Demokarasi, ni mu kiganiro yagiranye na Mugenzi wacu, Jean Pierre Kagabo, aho yatangiye amubaza niba hari ibyahindutse ugereranyije ibyo batangaje mu buryo bwagateganyo n’ibyu uyu munsi batangaje ku buryo bwa burundu.