Uganda: Ibiro by’Ishyaka rya Bobi Wine byagoswe nyuma y’uko Perezida Museveni aburiye abashaka kwigaragambya

Ibiro by’Ishyaka rya Bobi Wine mu Mujyi wa Kampala byagoswe na Polisi, nyuma y’ijambo rya Perezida Museveni riburira abashaka kwigaragambya.

Umuvugisi wa Polisi yavue ko ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’abashaka gukora Imyigaragambyo yamagana Leta kuri uyu wa Kabiri.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, Robert Kyagulani uzwi nka Bobi Wine, umuyobozi w’Ishyaka National Unity Platform, yerekanye amashusho agaragaza Polisi igose Ibiro by’iri Shyaka.

Bobi Wine yakomeje avuga ko Polisi yafunze abatari bacye mu buyobozi bw’iri Shyaka, ifata bugwate Imodoka zabo ndetse ikumira n’ibikorwa by’urujya n’uruza ku Biro by’iri Shyaka.

Ubuyobozi muri Uganda bwaburiye abateganya kwitabira iyi Myigaragambo iteganyijwe kubera imbere y’Ibiro by’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo kwamagana Ruswa n’ibikorwa bihohotera Ikiremwamuntu, ko ari ukwigerezaho.

Ejo ku Cyumweru, Perezida wa Uganda, Museveni yavuze ko abashaka gukora iyi Myigaragambyo bashaka gukina n’umuriro kandi uzabatwika.

Ati:“Abashaka gukora ibi bakorana n’Abahanyamahanga bashaka guteza akaduruvayo mu gihugu cyacu kandi ntabwo bizabahira”.

Ibi abivuze nyamara mu gihe Urubyiruko rwo muri Uganda, rumaze iminsi rutegura imyigarambyo karundura rubinyujije ku rubuga Nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, bavuga ko barambiwe Ruswa yaciye ingando muri iki gihugu, by’umwihariko mu buyobozi bwite bwa Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *