CECAFA Kagame Cup: Red Arrows yegukanye Igikombe itsinze APR FC ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Red Arrows yo mu gihugu cya Zambiya yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wakiniwe mu gihugu cya Tanzaniya kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024, warangiye kuri Penaliti 10 za Red Arrows ku 09 za APR FC.

Uyu mukino wa nyuma w’irushanwa riterwe inkunga na Perezida w’u Rwanda ndetse rikaba rinamwitirwa, wakiniwe kuri Sitade ya KMC mu Mujyi wa Dar es salaam.

Nyuma y’uko amakipe yombi aguye miswi mu minota 90 isanzwe y’umukino na 30 yo kubakiranura, umusifuzi w’umukino yaberekeje muri Penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya.

APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma nabwo kuri Penaliti 5-4 isezereye Al Hilal yo muri Sudani mu mukino wakinwe tariki ya 19, yari ifite ikizere cyo kwegukana iri rushanwa ifite inshuro 3 zose, gusa iya nyuma ikaba ari iyo mu 2010 ubwo yatsinda St George yo muri Ethiopia mu mukino wakiniwe kuri Sitade Amahoro mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bikombe bitatu byose APR FC, nta nakimwe yigeze itwarira hanze y’ubutaka bw’u Rwanda, kuko byose yabitwariraga i Kigali.

Uretse APR FC, Red Arrows yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Hay Al Wadi ku ntsinzi y’ibitego 2-0 byaje mu minota 30 y’inyongera.

Umutoza wa APR FC, Darko Novic, muri uyu mukino yari yitabaje abakinnyi barimo; Pavelh Ndzila, Gilbert BYIRINGIRO, Clement NIYIGENA, Yunussu NSHIMIYIMANA, Claude NIYOMUGABO, Dauda Yussif, Bosco RUBONEKA, Ramadhan NIYIBIZI, Olivier DUSHIMIMANA, Gilbert MUGISHA na Victor Mbaoma.

Ku ruhande rwa Red Arrows, iyi kipe yari yitabaje abakinnyi barimo; Charles Kalumba (GK), Brian Chilimina, Peter Kalota, Nickson Mubili, Michee Malonga Gesimo, Cedric Onyumbe, Paul Katema (C), Alassane Diarra, Anthony Shipanuka, Cel Ebengo Ikoko na Ricky Banda.

Umukino watangiye amakipe yombi atagaragaza igihunga, ariko Red Arrows itanga APR FC kwinjira mu mukino..

Ku munota wa 9 gusa, yahise ibona Penaliti, gusa ku bw’amahirwe macye, iyi Penaliti yatewe na Ciel Ikoko, yacakiwe na Pavelh Ndzila.

Nyuma y’iyi Penaliti yari ije kare, APR FC yabaye nk’ituza mu kibuga, amakipe yombi atangira gukina.

Ku munota wa 42 w’umukino, Mugisha Gilbert yanyuze muri ba myugariro ba Red Arrows, ariko ateye umupira unyura hanze y’izamu.

Iminota 45 y’igice ca mbere, yarangiye amakipe yombi aguye miswi y’u 0-0.

Red Arrows yatangiye igice cya kabiri igaragaza inyota y’igitego, ndetse iza kubigeraho ku munota wa 61, ku gitego cyatsinzwe na Ricky Banda.

APR FC imaze kwinjizwa iki gitego yanze kurekura, n’ubwo Red Arrows yayotsaga igitutu kitavanaho.

Uku gukomeza umutsi kwaje kuyibyarira umusaruro, kuko ku munota wa nyuma w’iminota isanzwe y’umukino, Richmond Lamptey wari winjiye mu kibuga asimbuye, yacomekeye pase y’amazi Mamadou Sy nawe wari winjiye mu kibuga asimbuye, akora icyo yasabwaga, aricyo gutsinda igitego cyasubije APR FC mu mukino.

Nyuma y’iki gitego, Umusifuzi yongeyeho iminota 5 kuri 90 isanzwe, iyi ntacyo yahinduye ku musaruro wari wabonetse. Iminota 90+5 yarangiye nta mpinduka ku makipe yombi, yerekeza mu minota 30 y’inyongera.

Uduce tubiri tw’iyi minota y’inyongera ntacyo twatanze, kuko amakipe yombi yakinaga ntakindi bafite mu mutwe, kitari ukwanga kwinjizwa igitego, ubundi bakizera Penaliti.

Umutoza mukuru wa APR FC, Novic n’itsinda bafatanya, batoranye abakinnyi bagomba gutera Penaliti, bongera kugirira ikizere abatiye mu mukino wa 1/2.

Abakinnyi batanu ba mbere bagizwe na; Ndayishimiye, Clement, Kategaya, Byiringiro na Mamadou bazinjije neza, nk’uko na Red Arrows yabigenzaga.

Nyuma y’uko Penaliti eshanu za mbere ku mpande zinjiye, hakurikiyeho gutera umukinnyi umwe kuri buri ruhande, kugeza habonetse uwegukan igikombe.

Ku ruhande rwa APR FC, Alioum, Lamptey, Dauda na Claude bazinjije, mu gihe Tuyisenge Arsene wateye iya 10 yamuruye inyoni, bityo Red Arrows izamura Igikombe ityo.

Uretse kubura Igikombe, APR FC yavunikije Yunussu NSHIMIYIMANA wavunitse Urutugu, asimburwa na Abdouramane Alioum.

Amakuru THEUPDATE ifite, n’uko bitandukanye na mbere ubwo Ikipe yegukanaga Igikombe itari mu bihugu bigize CECAFA yatwaraga amafaranga gusa, kuri ubu, Red Arrows iratwara amafaranga n’Igikombe.

Bivuze ko, Red Arrows yegukanye Igikombe n’amafaranga Ibihumbi 30$, APR FC yegukane Ibihumbi 20$, mu gihe Al Hilal yegukanye Ibihumbi 10$ nyuma y’uko itsinze Hay Al Wadi kuri Penaliti 3-2 nyuma y’uko amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.

Biteganyijwe ko APR FC igera mu Rwanda ku wa mbere w’iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2024. 

Amafoto

May be an image of football, crowd and text

May be an image of 9 people, people playing football and text

May be an image of American football, football, crowd and text

May be an image of 7 people and text

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *