Raporo nshya y’Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda irekekana ko amafaranga yinjizwa n’amabanki y’ubucuruzi imbere mu gihugu, yiyongereye ku kigero cya 12,5% mu myaka 10 ishize.
Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko ibi byerekana ko urwego rw’imari rukomeje gutera imbere, bikaba bitanga icyizere ku hazaza h’ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Iyi raporo yerekana ko amafaranga yacurujwe n’amabanki y’ubucuruzi yiyongereye akava kuri miliyari 10 z’amanyarwanda mu 2014, akagera kuri miliyari 250 mu 2023.
Aya mabanki kandi ngo yakomeje kubona inyungu mu buryo buhoraho, ku kigero kibarirwa hagati ya 8 na 10%.
Ku rundi ruhande ariko, abasesengura iby’ubukungu bavuga ko nubwo ibi bitanga icyizere ku hazaza h’ubukungu bw’igihugu muri rusange, ngo hari byinshi bigikenewe gukorwa n’amabanki kugirango akomeze gufashe abaturage gutera imbere.
Kimwe mu bikenewe gukorwaho n’abanyamabanki ni ukugabanya igiciro cy’inyungu ku nguzanyo zihabwa abaturage.
Banki Mkuru y’u Rwanda ‘BNR’ ivuga ko urwego rw’imari rwakomeje kuzamuka mu ntangiriro z’uyu mwaka, bigizwemo uruhare n’igabanuka ry’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko.
Imibare ya BNR yerekana ko mu mpera z’ukwezi kwa 3, muri uyu mwaka wa 2024, urwego rw’imari rwazamutse ku kigero cya 20,8% bibarirwa agaciro ka miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yari avuye kuri miliyari 9 mu 2023.
Uruhare runini rwagizwe n’amabanki, akaba yarazamutse ku kigero cya 21,9%, bitewe n’imicungire myiza ndetse n’amafaranga yabikijwe n’abakiliya nkuko byemezwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.