Abagize Inteko itora icyiciro cy’abagore hirya no hino mu Gihugu, basaba abatowe kuzagira uruhare rutaziguye mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo byugarije Umuryango Nyarwanda ndetse no kuzababera abavugizi beza ku bikorwaremezo bitaragera hose.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abitabiriye amatora y’icyiciro cy’abagore hirya no hino mu Gihugu.
Kuri Site zitandukanye hirya no hino mu Gihugu zari zarimbishijwe ku buryo uwahageraga yakirwaga n’abakoranabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Abatoreye i Kigali, mbere ba mbere bashima umwanya bahawe mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo bazamure ijwi ryabo ku bibakorerwa.
Ibi ni byo baheraho basaba bagenzi babo batoye kuzaharanira icyatuma Umuryango Nyarwanda utekana.
Mu Ntara y’Uburasirazuba, naho hirya no hino mu Turere 7 hari harimo gutorerwa Abadepite n’Inteko itora.
Bagaragaje ko iyi Ntara ikeneye abagore mu Nteko bazashakira hamwe ibisubizo by’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, inda ziterwa abangavu hamwe n’ikibazo cy’isuku n’isukura.
Naho ku isaha ya saa ine n’iminota mirongo ine n’itanu, nibwo abagize Inteko itora mu turure tw’Amajyaruguru 5 basaga ibihumbi 20 batangiye gutora Abadepite mu cyiciro cy’abagore.
Aha, abatoye basabye bagenzi babo kuzabafasha imirimo ibyarira inyungu icyiciro cy’abagore izatezwe imbere.
Mu Mirenge 101 y’Uturere 8 tw’Intara y’Amajyefo hari site zidandukanye nazo zabereyeho ibikorwa by’amatora icyiciro cy’abagore.
Abatoye basabye bagenzi babo kuzagaragariza nzego nkuru ibibazo by’ibikorwaremezo bitaragera mu bice bitandukanye.
Mu Burengerazuba, ibihumbi bisaga 31 ku batuye mu Turere 7 nabo babyukiye kuri site zitandukanye maze bitorera bamwe mu bakandida baherutse kubagaragariza imigabo n’imigambi.
Abatoye basabye abagiriwe icyizere ko bakwiye kuzababera ijwi ribavana mu bukene binyuze mu mishinga iciriritse.
Intara y’Uburasirazuba hatowe Abadepite 6 muri 46 biyamamaje, Amajyepfo hatorwa 6 muri 60 biyamamaje, Amajyaruguru muri 33 biyamamaje hatowe 4 mu gihe mu Burengerazuba hatowe 6 muri 44 biyamamarizaga kuba Abadepite.
Mu Mujyi wa Kigali hiyamamaje 16 ariko hatowe 2, bose hamwe ni 24 bagize 30 % by’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda y’imyaka 5.
Amafoto