Ubwongereza bufite Minisitiri w’Intebe mushya wasimbuye Rishi Sunak

Sir Keir Starmer, niwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza nyuma y’uko Ishyaka rye ryaraye ritsinze amatora.

Nyuma y’amatora, Rishi Sunak wo mu Ishyaka ry’Abakonserivateri, yahamije ko Ishyaka rye ryatsinzwe n’iry’Abakozi (Labour).

Mu masaha ashyira saa kumi n’iminota 40 z’Igitondo ku Isaha yo mu Bwongereza, nibwo Sunak yahamije ko Ishyaka rye ryatsinzwe, kandi yanahamagaye Sir Keir Starmer ku murongo wa Telefone amushimira ku ntsinzi Ishyaka rye ryagize.

Aya matora yasize Ishyaka ry’abakozi rigize amajwi 412. N’amajwi yiyongereyeho 211 ugereranyije n’ayo ryari ryabonye mu matora ashize.

Ku ruhande rw’Ishyaka ry’Abakonserivateri, ryagize amajwi 121. Ryatakaje amajwi 250 ugerranyije n’ayo ryari rifite mbere.

Nyuma yo guhura n’Umwami Charles wa III w’Ubwongereza, Sunak yahamije ko atakiri Minisitiri w’Intebe ku mugaragaro.

Sunak n’Umugore we Akshata Murty, bamaze kuva muri 10 Downing Street, ibiro bikoreramo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, ndetse akaba ari naho atura.

Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye, yavuze ko yababajwe no kumenya ko yatsinzwe. Kandi ko azahita yegura no kumwanya w’umukuru w’Ishyaka, mu gihe hazatorwa umusimbura.

Aya matora yashyize akadomo ku Myaka 14 yari ishize Ishyaka ry’Abakonserivateri ryiharira umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Muri iyi Myaka yose, ryagize ba Minisitiri b’Intebe 5.

Sir Keir Starmer yagizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza asimbuye Rishi Sunak.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *