Kameroni: Umukobwa wa Perezida aravugwaho Ubutinganyi nyuma yo gushyira hanze Ifoto itavugwaho rumwe

0Shares

Brenda Biya, Umukobwa wa Perezida wa Kameroni Paul Biya, aravugwaho kuba ari Umutinganyi nyuma yo gushyira hanze Ifoto asomana na mugenzi we.

Uyu mukobwa w’Imyaka 26 y’amavuko, aravugwa ibi mu gihe muri iki gihugu, Ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Brenda yashyize hanze Ifoto imugaragaza asomana n’Umunyamiderikazi wo muri Brezil, Layyons Valença.

Iyi Foto yayiherekesheje amagambo agira ati:”Naragupfiriye kandi ndashaka ko isi yose ibimenya”.

Nyuma y’aya magambo, yayaherekesheje ikimenyetso cy’Umutima, nk’ikimenyetso cy’Urukundo.

Muri Kameroni, umuntu ufatiwe mu bikorwa byo guhuza Ibitsina n’uwo babisangiye, akatirwa Igifungo gishobora kugera ku Myaka 5.

Uyu Mukobwa wa Perezida Biya ntabwo asanzwe aba muri Kameroni, bitewe n’ibikorwa akora bya Muzika, aho azwi ku izina rya King Nasty.

Ubwo iyi Foto yamaraga kujya hanze, Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Monde, cyashyize hanze Inkuru yemeza ko uyu Mwana wa Perezida wa Kameroni yiyemerera ko ari Umutinganyi

Mu gihe bamwe bamuhaga urwamenyo, Brenda yashyize hanze Ubutumwa bugaragaza ko hari abamushyigikiye.

Imbere mu gihugu cya Kameroni, ntacyo baratangaza kuri iyi Foto, ndetse na Perezida Biya ubwe ntacyo arabivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *