Amavubi yashyizwe mu itsinda rimwe na Nijeriya mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

0Shares

Tombora yo gushyira mu matsinda amakipe y’Ibihugu mu gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke mu Mwaka w’i 2025, yakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nyakanga 2024, yasize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisanze mu itsinda rya 4 isangiye na Nijeriya, Benin na Libya.

Uretse Libya, Ibihugu bya Nijeriya na Benin, bisanzwe bihuriye mu itsinda rimwe n’u Rwanda, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizera muri USA, Canada na Mexique mu 2026. Bombi bahuriye mu itsinda rya 3 riyoboye n’u Rwanda, n’amanota 7.

Iyi tombora yabereye mu Mujyi wa Johannesburg ho muri Afurika y’Epfo, yakozwe mu gihe imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika izakinwa hagati ya tariki 21 Ukuboza 2025 na tariki ya 18 Mutarama 2026.

Uretse u Rwanda ruri mu itsinda rya kane, amatsinda muri rusange ni 12, buri tsinda rikaba rigizwe n’amakipe 4.

Muri buri tsinda, amakipe abiri ya mbere azahita akatisha itike yo kwerekeza muri Maroke, uretse itsinda rya kabiri ririmo Maroke.

Muri iri tsinda rua kabiri, Ikipe ya mbere niyo izakatisha itike, mu gihe Maroke yo ifite ntakuka nk’Igihugu kizakira Irushanwa.

Amakipe 48 akomoka mu byerekezo bitandukanye ku Mugabane w’Afurika, azishakamo 24 azana ari muri Maroke, ubwo iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35.

Ubwo iri rushanwa ryakinirwaga muri Ivory Coast ku nshuro ya 34 muri Mutarama na Gashyantare uyu Mwaka, iki gihugu cyaryakiriye cyaryegukanye gitsinze Nijeriya ku mukino wa nyuma, mu gihe Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, rumaze imyaka 20 rutazi uko iyi mikino imera, kuko rwayitabiriye inshuro imwe rukumbi, mu 2004 ubwo yaberaga muri Tuniziya.

Icyo gihe, rwatsinzwe umukino 1, runganya undi, mu gihe rwakuyeyo intsinzi 1. 

Itike yo kwerekeza muri Tuniziya, rwayikesheje kuba urwa mbere mu itsinda rwari rusangiye na Ghana ndetse na Uganda.

  • Uko amakipe yatomboranye

Group A: Tunisia, Madagascar, Comoros, Gambia

Group B: Morocco, Gabon, Central African Republic, Lesotho

Group C: Egypt, Cape Verde, Mauritania, Botswana

Group D: Nigeria, Benin, Libya, Rwanda

Group E: Algeria, Equatorial Guinea, Togo, Liberia

Group F: Ghana, Angola, Sudan, Niger

Group G: Côte d’Ivoire, Zambia, Sierra Leone, Chad

Group H: DR Congo, Guinea, Tanzania, Ethiopia

Group I: Mali, Mozambique, Guinea-Bissau, Eswatini

Group J: Cameroon, Namibia, Kenya, Zimbabwe

Group K: South Africa, Uganda, Congo, South Sudan

Group L: Senegal, Burkina Faso, Malawi, Burundi.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *