Kubera iki Umuti wa Efferalgan wakuwe ku Isoko ry’u Rwanda?

0Shares

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyahagaritse ubwoko bw’imwe mu miti irimo uwitwa Efferalgan uzwiho kugabanya ububabare n’umuriro, hamwe n’undi uzwiho kuvura indwara z’amaso Tetracycline.

Mu kiganiro n’Igitangazamakuru cya Leta, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, Prof. Emile Bienvenu yasobanuye ubwoko bw’imiti yahagaritswe n’impamvu yatumye ihagarikwa.

Prof. Emile akomeza avuga ko kuva hagaragara ko ifite ibibazo, nta muntu byigeze bigaragara ko yagize ikibazo bitewe no guhindagurika kw’amabara y’iyi miti, agasaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza iki kigo kiba cyatanze kuko aba agamije kurengera ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *