Abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza baravuga ko ibyari imbogamizi ku masite y’itora byagiye bishakirwa umuti, ni nyuma y’uko muri aka Karere hari ahari hagaragaye site z’itora zidafite amashanyarazi.
Ku ishuri ribanza rya Kagunga na GS Karama mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, ni hamwe mu hateguwe site y’itora ariko hakaba hari hagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko hari ikibazo cy’uko hatageraga umuriro w’amashanyarazi.
Kuri ubu kuri aya mashuri yombi imirimo yo gushyiramo umuriro w’amashanyarazi irarimbanije.
Abaturage bo mu Kagari ka Cyotamagara mu Murenge wa Ntyazo bavuga ko, kuba iyi site ya Karama izatorerwaho bizabafasha gutora bisanzuye kandi hafi yabo kuko ngo mbere byabasabaga gukora urugendo rwa kilometero zisaga 8 bajya gutorera kuri site ziri kure yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko nk’Akarere bakoze ibishoboka byose ngo bakemure ibibazo byari byagaragajwe na Komisiyo y’Amatora birimo gushyira umuriro mu byumba by’itora bitari biwufite, ndetse no gukemura ibibazo by’imihanda itari nyabagendwa, akizeza ko n’ibisigaye bazakomeza kubikemura muri iyi minsi isigaye.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique avuga ko bagendeye kubyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari yagararaje Uturere mu kwezi kwa Gatanu, Intara y’Amajyepfo hari site 19 % zitagiraga umuriro w’amashanyarazi, ariko kuri ubu ngo 5 % niho hatagera umuriro w’amashanyarazi ariko nabyo bizakorwa muri iyi minsi isigaye.
Muri iyi Ntara y’Amajyepfo habarurwa site z’itora 578 n’ibyumba by’itora 3939.