Abantu nibura batanu bari mu myigaragambyo baraye bishwe barashwe na gipolisi ya Kenya, igice cy’ibiro by’Inteko Ishingamategeko nshingamateka gitwikwa n’abigaragambya bamagana itumbagira ry’Imisoro.
Bamwe mu bigaragambya, bameneye mu Mirongo ya Polisi, binjira mu Biro by’Inteko Ishingamategeko, batwika bimwe mu bice biyigize.
Agaruka kuri iyi myigaragambyo, mu Ijambo Perezida wa Kenya, William Ruto, yaraye agejeje ku baturage rinyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko azakoresha imbaraga zose zishoboka, kugira ngo ahangane n’abagizi ba nabi bashatse kuvogera ituze rya rubanda.
Muri iri jambo, yaritangarijemo ko ahaye uburenganzira Ingabo (Igisirikare), ngo kiyunge kuri Polisi mu guhangana n’aba bigaragambya.
Imyigaragambyo yo kwamagana Umushinga w’Ingengo y’Imari izakoreshwa uyu Mwaka, yakozwe hagamijwe kwerekana ko abaturage bigirijweho nkana.
Mu Cyumweru gishize, ibintu byari bituje, ariko byafashe indi ntera kuri uyu wa kabiri, ubwo uyu Mushinga wemezwaga n’Abadepite.
Nyuma yo kwemeza uyu Mushinga, abigaragambya binjiye aho Inteko ikorera, barayijagajaga, batwika bimwe mu bice biyigize ndetse banatwara Ibirango by’Inteko.
Ibi byose, byakurikiwe n’uko Igipolisi cyabarasheho gikoresheje Amasasu ya nyayo.
Uko kuraswaho, kwahitanye abantu 5 nk’uko byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Abaganga bo muri Kenya (Kenya Medical Association).